Ni mu rubanza rwabaye mu cyumweru gishize tariki indwi Gicurasi 2021 ubwo Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumuhamya ibyaha akekwaho, rukamukatira gufungwa imyaka irindwi muri gereza.
Dr Gahakwa Daphrose ukekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, we yahakanye ibyaha byose aregwa, agasaba urukiko kubimuhanaguraho.
Ubwo yafatwaga mu mpera za 2020, ubushinjacyaha bwavuze ko Dr Daphrose Gahakwa hari isoko ryo kuhira imyaka yahaye umukwe we kandi atari abifitiye ubushobozi.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko ririya soko ryatanzwe na Dr Daphrose Gahakwa kandi icyo gihe ikigo yayoboraga RAB cyari gifite ibibazo by'amikoro kuko cyari gifite ingengo y'imari idahagije.
Bwavuze kandi ko hari umutangabuhamya umushinja kuba yariyitiriye imashini yuhira yabaga mu murima we nyamara iyo mashini yari iya kiriya kigo.
Umwanzuro w'Urukiko kuri iki gihano cyo gufungwa imyaka irindwi yasabiwe n'Ubushinjacyaha, uzasomwa tariki 28 Gicurasi 2021.
UKWEZI.RW