Umuhanzi Nemeye Platini wamamaye mu muziki nka Platini P ubu arabarizwa mu gihugu cya Tanzania mu mujyi wa Dar es Salaam aho ari buze kugirana ikiganiro na Radio ikomeye muri iki gihugu ya East African Radio.
Mu ntangiriro z'iki cyumweru nibwo Platini yavuye mu Rwanda yerekeza muri Tanzania, uyu muhanzi akaba yaranyuze Zanzibar aho yabanje gufatira amashusho y'indirimbo ye nshya.
Ubu uyu muhanzi akaba arimo abarizwa mu mujyi wa Dar es Salaam aho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu saa 21h zo muri Tanzania, saa 20h za hano i Kigali ari bugirane ikiganiro na East African Radio, ni mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umuziki we muri aka karere k'Afurika y'Iburasirazuba.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu muhanzi yavuze ko ari buze kuba aganira n'abakunzi be Dar.
Ati'uyu munsi turaza kumenaho abiri na bantu banjye ba Dar.'
Platini uri mu bikorwa byo gukomeza kumenyekanisha umuziki we, aheruka gukora ubukwe na Ingabire Olivia muri Werurwe uku kwezi.