Chelsea yahaye Tottenham abakinnyi 3 n'amafaranga kugira ngo yegukane Harry Kane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chelsea yahombejwe na Timo Werner yazanye izi ko azaziba icyuho cy'ibitego bikanga,yiyemeje gushaka rutahizamu wo gufatanya n'Abadage 2 yaguze ariyo mpamvu yatanze abakinnyi bayo 3 Callum Hudson-Odoi, Kepa Arrizabalaga na Tammy Abraham kugira ngo imubone.

Ikinyamakuru Dailymail kivuga ko Chelsea ishaka gutanga Tammy Abraham, Kepa Arrizabalaga na Callum Hudson-Odoi muri Tottenham nayo ikabaha Harry Kane wifuzwa cyane na Manchester City na United.

Chelsea yagowe cyane no kubura ibitego kubera ko Giroud na Abraham batayifashije ndetse Werner na Kai Havertz nabo ntibahise bisanga muri Premier League.

Kane w'imyaka 27 amaze imyaka 16 muri Tottenham ndetse mu myaka isaga 8 amaze akina mu ikipe ya mbere,yatsinze ibitego byinshi cyane ku buryo ntawamushidikanyaho.

Muri iki cyumweru,Harry Kane yabwiye Tottenham ashaka kuva muri iyi kipe akajya ahandi ndetse mu kiganiro aherutse kugirana na Garry Neville,yahamije ko ashaka gukina ku rwego rwo hejuru nkuko Messi na Ronaldo byagenze.

Kane yasembuye amakipe nka Manchester City, Manchester United, Chelsea na PSG amushaka niko kwiyemeza kumuhigisha uruhindu gusa bivugwa ko umuyobozi wa Tottenham, Daniel Levy amushakamo akayabo ka miliyoni 150 z'amapawundi.

Kubera ko iki giciro kiri hejuru kandi Chelsea ifite abakinnyi benshi idakoresha,yahisemo gutanga bariya 3 n'ubundi batabanza mu kibuga hanyuma yongeraho n'amafaranga make atavuzwe kugira ngo ibone uyu rutahizamu wa mbere mu Bwongereza.

Kane asigaje imyaka 3 ku masezerano afitanye na Tottenham ariyo mpamvu Chelsea itizeye neza Levy azemera kurekura uyu mukinnyi usanzwe ari kapiteni w'Ubwongereza.

Abraham w'imyaka 23, yagaragaje ko ashoboye Premier League kuko mu mwaka w'imikino ushize yatsinze ibitego 15 ndetse uyu abarirwa agaciro ka miliyoni 40 z'amapawundi we na mugenzi we Odoi nubwo uyu yigeze gushakwa na Bayern Munich kuri miliyoni 70 z'amapawundi.

Ku rundi ruhande,umunyezamu Arrizabalaga yahombeye Chelsea kuko yaguzwe miliyoni £72 avuye muri Athletic Bilbao muri 2018.

Tottenham ikeneye aba basore bose uko ari 3 Chelsea kubaha kuko irashaka kuzana umunyezamu mushya wo gufatanya na Lloris,ikeneye umusimbura wa Kane bitakoroha ko yahita ibona.

Icyakora,Kane ashobora kuba yifuza kwerekeza muri Manchester City kuko yabwiye itangazamakuru ko akunda imikinire ya Kevin de Bruyne ndetse buri rutahizamu wese yakwifuza guhabwa imipira myiza nkiyo atanga.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-yahaye-tottenham-abakinnyi-3-n-amafaranga-kugira-ngo-yegukane-harry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)