Nyaruguru : Abagore batangiye bizigamira igiceri cya 100Frw ubu bari kunguka miliyoni 20 buri mwaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri 2005 nibwo aba bagore bo mu murenge wa Rusenge, bahereye ku giceri cy'amafaranga ijana kuri buri muntu. Aya mafaranga yaje kugwira ndetse n'Akarere ka Nyaruguru kagirira icyizere iyi koperative kayiha ubutaka bwo gukoreraho.

Perezida w'iyi koperative, Mukangango Esther avuga ko ubu butaka bahisemo kubuteraho kawa ari na yo yaje kubageza ku iterambere bagezeho uyu munsi.

Agira ati 'Akarere kaduhaye ubutaka tubuteraho ibiti bya kawa…Muri 2015 twabonye umuterankunga sustainable harvest aduha uruganda rutunganya ikawa. Uru ruganda rumaze kutugeza kuri byinshi. Ikawa yacu hano mu murenge wa Rusenge ntitwabonaga aho tuyishorera, ariko ubu tuyitunganyiriza hano tukayohereza muri Amerika. Mitiweri tuyitangira ku gihe, turi muri ejo heza, mu ngo iwacu dutunze amatungo ava hano mu ruganda.'

Aba bagore bafite ubwanikiro bwa kawa, bakanagira imashini ikaranga kawa,n'imashini isya kawa ku buryo umuntu ukeneye kumva icyanga cyayo bamusogongeza.

Mukangango ati 'Mbere byadusabaga kujyana umusaruro I Kigali kugira ngo bawutunganye ubone kugaruka hano tuwusogongere.'

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ku mwaka bunguka miliyoni 30 iyo ikirere cyabaye cyiza. Ngo iyo umusaruro wa kawa wabaye muke nabwo ntibajya munsi ya miliyoni 20 z'inyungu avuye kuri miliyoni 9 z'inyungu babonaga muri 2013.

Mukangango avuga ko iyi koperative imaze kumugeza kuri byinshi birimo no gutembera amahanga.

Ati 'Inyungu ku giti cyanjye nagendeye mu ndege jya muri Ethiopia, ndongera njya I Bugande mu nama ikomeye yari ihari, serena hotel y'I Bugande ndayizi. Icya kabiri niteje imbere mfite aho ntaha mfite amatungo mu rugo. Ikindi nitejemo imbere ni uko namenye kuvuga,nkamenya uko ngomba gutwara abantu nk'uko mpagarariye abagore magana abiri na mirongo kugeza uyu munsi bakaba batararwana. Icyo ni icyizere nanjye nihaye, hari byinshi rero nigejejeho.'

Umwe mu banyamuryango b'iyi koperative baganiriye na UKWEZI yavuze ko amaze imyaka itatu yinjiye muri iyi koperative agaragaza uko byaramuhinduriye ubuzima.

Yagize ati 'Nk'uku turi gutoranya kawa, ku munsi baduhemba 1000frw. Buri mwaka badutangira mitiweri, ikindi baduhaye amatungo magufiya turayafite mu ngo buri munyamuryango bamuhaye ihene.'

Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Nyaruguru Gashema Janvier nawe ashimangira ko iyi koperative y'abagore batangiye bizigama igiceri cy'amafaranga 100 imaze kugera ku rwego rushimishije, akayizeza ko akarere kazakomeza kuyiba hafi no kuyigira inama.

Ati 'Sinzi niba barabahaye n'amateka yabo, bariya badamu buriya bahereye ku giceri cya ijana. Bafite inkuru nziza cyane twabwira abantu bose bakabona ko ntaho umuntu atahera agatera imbere. Bahereye ku giceri cy'ijana ariko nagira ngo mbabwire ko bageze ku kigero cyo kuguza amadorali 110 000 bakayishyura mu gihe kitarenze amezi 6. Amadorali ibihumbi 110 ni miliyoni zisaga 100 mu mafaranga y'u Rwanda.'

Kawa ihingwa ikanatunganywa na koperative Nyapinga igurishwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Koperative Nyampinga igizwe n'abanyamuryango 235 barimo abagabo 15. Iyi koperative yatangiranye abanyamuryango 85 ibona ubuzima gatozi muri 2009.

Ku mwaka beza toni zisaga 200 z'ikawa gusa iyo ikirere cyabaye cyiza hari ubwo beza toni 300. Intego y'iyi koperative ni ukongera ubuso bahingaho kawa, kubaka inzu mberabyombi no kugura imodoka izajya igeza umusaruro wa kawa ku isoko.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga NAEB, kivuga ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2019 na 2020 u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 19 723 za kawa, zinjiriza u Rwanda miliyari zirenga 57 Frw.

Ernest NSANZIMANA

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyaruguru-Abagore-batangiye-bizigamira-igiceri-cya-100Frw-ubu-bari-kunguka-miliyoni-20-buri-mwaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)