Uyu mukobwa witwa Hellen Auma yanditse amateka kuko ni we winjiye mu Nteko ari muto ku myaka 23 y'amavuko. Amakuru atandukanye aturuka mu bitangazamakuru birimo Monitor, avuga ko uyu mukobwa yatsindiye kujya mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda mu ishyaka rya NRM riri ku butegetsi riyobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Hellen Auma Wandera wacuruzaga amafi yinjiye mu Nteko Nshingamategeko
Hellen wotsaga amafi akayadandaza ku muhanda anayagemurira abantu batandukanye barimo n'abanyeshuri biganaga muri Kaminuza, amakuru avuga ko mu mwaka wa 2019 ari bwo yarangije Kaminuza.
Yatangiye kwiyamamaza benshi bagira ngo ni urwenya kuko aho abandi bakoreshaga imodoka zihenze bazenguruka igihugu biyamamaza, we yategaga moto ahandi akahagenda n'amaguru, birangira atowe mu Karere ka Busia. Ku ruhare rwe avuga ko byikoze kuko nta bushobozi nta n'imbaraga usibye Imana yabikoze ku mbabazi zayo.