Nyanza : Abantu 73 bafashwe bari mu mihango yo gusaba no gukwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi ubwo bariya bantu bari bateraniye mu cyumba cya Motel iherereye mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana.

Ubusanzwe amabwiriza ya Leta yo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19, ateganya ko umuhango w'ubukwe utagomba kurenza abantu 30 kandi na bo ntibakore imihango yo gusaba no gukwa ndetse ntibanajye mu muhango wo kwiyakira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko mu gitondo tariki ya 15 Gicurasi ahagana saa yine aribwo Polisi yumvise amakuru avuga ko hari abantu barimo gutegurira imihango yo gusaba no gukwa muri Motel yitwa Kingdom Village y'uwitwa Rekeraho Emmanuel. Abapolisi ku bufatanye n'abayobozi mu nzego z'ibanze bahise bategura igikorwa cyo guhagarika iyo mihango ndetse n'abo bantu bose bayitabiriye bagafatwa.

Ati 'Tukimara kumva ayo makuru twateguye igikorwa cyo gufata abo bantu kugira ngo tuburizemo icyo gikorwa, ahagana saa tanu nibwo twabafatiye muri iyo Motel bataratangira neza imihango nyiri zina ariko abakwe n'abageni bari bahageze. Hafatiwemo abantu 73, nyiri Motel ndetse n'ushinzwe kuyicunga (Manager) bose ntibaraboneka kuko bahise bacika baracyarimo gushakishwa.'

Nyuma yo gufata abo bakwe, uwari umukwe mukuru ariwe Fodi Celestin yavuze ko ibyo bakoze babikoze babizi ko ari amakosa avuga ko nta kundi bari kubigenza kuko batashakaga ko umukobwa wabo ashyingirwa nta mihango ibaye yo kumusaba no kumukwa.Umusore n'abandi bakwe baje bamuherekeje bari bavuye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Mushishiro.

SP Kanamugire yaboneyeho kongera gukangurira abaturarwanda kudakerensa icyorezo bibwira ko cyarangiye. Yabagaragarije ko kikiriho ntaho cyagiye ndetse abagaragariza ko mu minsi ishize raporo za Minisiteri y'ubuzima zagaragazaga ko mu Ntara y'Amajyepfo hari imibare myinshi y'abandura COVID-19.

Ati 'Ntabwo icyorezo cya COVID-19 kigeze kirangira kiracyariho, turakangurira abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yo kukirinda. Igihe twashoboye kubahiriza ayo mabwiriza nta kabuza iki cyorezo tuzagitsinda ibikorwa byose bisukukurwe nk'uko byahoze mbere, ariko nidukomeza kurenga ku mabwiza ni ngombwa ko hazahoraho ingamba zo kukirinda.'

Aba bantu bose uko ari 73 bahise bacibwa amande hakurikijwe amabwiriza y'inama njyanama y'Akarere ka Nyanza aho buri muntu wari witabiriye ubwo bukwe yaciwe amande angana n'amafaranga y'u Rwnda ibihumbi bitantu usibye abageni bacibwa ibihumbi 50. Aba bantu bose kandi bipimishije icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo.

Abayobozi mu nzego z'ibanze bahise bafunga Motel mu gihe kingana n'ukwezi ndetse na nyirayo bamusigira urwandiko rumumenyesha ko nagaruka azishyura amande angana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100 kandi anafungwe iminsi 7.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Abantu-73-bafashwe-bari-mu-mihango-yo-gusaba-no-gukwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)