Amakosa yagaragaye mu iyandikisha ry’ubutaka agiye gukosorwa mu gihugu hose -

webrwanda
0

Ibi yabitangaje mu mpera z’icyumweru dusoje ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwakira ibibazo by’abaturage bishingiye ku butaka muri tumwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata aho cyitabiriwe na bamwe mu baturage bafite ibibazo bishingiye ku butaka akenshi usanga byarananiwe gukemurwa n’inzego z’ibanze.

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa harimo abari bafite ikibazo cy’ubutaka bwabo bwafotowe mu 2009 bugahabwa cyangwa bukandikwa ku wundi muturage n’ubu bakaba batarabumusubiza.

Nyirababirigi Esperance utuye mu Murenge wa Nyamata yavuze ko ikibazo cy’amakosa yabaye mu iyandikisha ry’ubutaka cyamugezeho aho ubutaka bwe bwabaruwe ku wundi muntu utazwi agasaba ko yabusubizwa bikananirana.

Ati “Ubutaka bwanjye bwabaruwe ku muntu utazwi turamushaka turamubura, banyohereje mu rukiko ndaburana ntanga n’ibimenyetso ariko n’ubu sindabusubizwa, umuntu tuburana ntazwi nyamara kuva kera n’abaturage barabizi ko ubwo butaka ari ubwanjye rero rwose badufashe badukemurire ibi bibazo.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, Mukamana Esperance, yavuze ko iki kibazo gisa naho kiri rusange mu gihugu hose, avuga ko cyatewe n’uburyo bifashishije mu gufotora ubutaka hirya no hino mu gihugu.

Ati “Iyandikisha rusange ry’ubutaka ni ikibazo tuzi atari mu Karere ka Bugesera gusa, ahubwo ni mu gihugu hose, muzi ko twandika ubutaka twagiye dukoresha amashusho yafashwe n’indege, twagiye duhuza mu buryo bwa tekenike tugakuramo amakarita twakoresheje.”

Yakomeje agira ati “ Hari aho byagiye bigaragara ko hajemo amakosa mu mbibi, ubu rero turimo kugenda tubikosora, tugenda tubikosora Akagari ku kandi ariko ni ibintu biba bisaba ingengo y’imari nini, turimo kureba uburyo mu gihugu hose twashaka ingengo y’imari kugira ngo ahagaragara amakosa y’ubuso budahura bizakosorwe mu rwego rwa rusange nkuko twakoze mu iyandikisha rya rusange.”

Mukamana yavuze ko bari babitangiye ariko ngo ingengo y’imari ntiyaboneka neza akaba yijeje abaturage ko iki kibazo cy’amakosa yabaye mu kwandikisha ubutaka mu 2009 kigiye gukemuka mu buryo bwa rusange mu gihugu hose.

Mu bindi bibazo birimo nk’abandikirwa amazina nabi ku byangombwa, nimero z’indangamuntu zidahura n’ibindi bibazo bito yasabye abaturage kujya bagana abashinzwe ubutaka bakabafasha kubikemura.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'ubutaka, Mukamana Esperance, yavuze ko bagiye gukosora amakosa yakozwe mu iyandikisha ry'ubutaka mu gihugu hose
Abaturage bafite ibibazo bahawe umwanya
Abaturage benshi bitabiriye iki gikorwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)