Ngororero: Yafatiwe mu modoka itwara abagenzi afite udupfunyika tw'urumogi 5 075 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore yafatiwe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya. Amakuru dukesha Polisi y'u Rwanda avuga ko uyu musore yayemereye ko urwo rumugi yari arukuye mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko uriya musore yafatiwe mu modoka itwara abagenzi yari ivuye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mukamira.

Yagize ati 'Abapolisi bakorera mu Karere ka Ngororero basanzwe bafite amakuru ko hari abantu bakunda kunyura muri kariya Karere bafite ibiyobyabwenge. Tariki ya 30 Mata 2021 mu gitondo barazindutse bakajya bahagarika buri modoka itambutse bakayisaka, bageze ku modoka yarimo uwo musore batangiye gusaka abagenzi agira ubwoba, babona avuyemo ariruka asigamo igikapu yari afite.'

CIP Karekezi yakomeje avuga ko uwo musore amaze kwiruka abari batwaye imodoka bashatse abasore hafi aho baramukurikira baramufata baramugarura.

Ngo amaze kugaruka yemereye abapolisi ko urumogi ari urwe, ko yari aruvanye mu Karere ka Rubavu ku muturage usanzwe arumuranguza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yakanguriye abaturage kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge ariko cyane cyane abatwara abagenzi bakajya babanza kumenya ibyo abagenzi bafite.

Ati 'Nka Polisi turakomeza ubukangurambaga mu baturage bwo kurwanya ibiyobyabwenge, tubasaba kujya batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Ibiyobyabwenge bikunze kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikinjirira mu Karere ka Rubavu, turasaba abatwara abagenzi mu modoka cyangwa za moto n'amagare kujya bashishoza ku bagenzi batwara kuko hari igihe bazajya bafatwa nk'abafatanyacyaha.'

Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya kugira ngo hatangire iperereza.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mata Polisi y'u Rwanda yataye muri yombi, Niyibizi Gilbert w'imyaka 24 nyuma yo kumufatana 5 075 tw'urumogi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-yafatiwe-mu-modoka-itwara-abagenzi-afite-udupfunyika-tw-urumogi-5-075

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)