Muri aka gace hari hashize iminsi havugwa ko hotel zahinduwe utubari ku buryo abantu bazijyamo batagiye gucumbika ahubwo kunywa inzoga.
Abafashwe bemera ko bakoze aya makosa kubera uburangare no kwirengagiza nkana amabwiriza yo kwrinda Covid-19.
Umuyobozi wa Musanze Caves Hotel, Muhawenimana Jeannette, yagize ati "Twari dufite abashyitsi baje kurara ariko ntabwo bari bipimishije Covid-19, hari n’abari baje gufata amafunguro ariko mu gihe ataraboneka bafata agacupa, biragoye rero kumenya utegereje amafunguro anywa n’uwaje kunywa gusa.”
“Ndasaba imbabazi kandi nkashishikariza bagenzi banjye bafite hoteli kujya bitondera uburyo dusanzwe dukoresha kuko icyorezo kirahari kandi ni ukurinda ubuzima ndetse iyo dufashwe gutya mbona bibangamira abakiliya bacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yaburiye abafite hotel, abasaba kwitwararika bakubahiriza amabwiriza nk’uko yatanzwe aho kwihisha inyuma yo kumva ko bemerewe gukora hotel zabo bakazihindura utubari.
Ati "Kuba hotel zemerewe gukora ntibizemerera kuba ahantu utubari twimukiye, bimaze kugaragara ko muri hotel ariho bimuriye utubari, ibi bikorwa bigomba guhagarara kuko iyo bamaze kunywa ibisindisha ntibaba bagishoboye kubahiriza intera yagenwe, babimenye neza ko utubari tutemewe haba utwo abantu basigaye bahimba mu ngo, mu dushyamba n’utwo muri hotel. Turasaba abafite hotel ko bagomba kwitwararika bakadufasha kubahiriza amabwirizwa yagenwe kuko Covid-19 irahari.”
Abafashwe bose bajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo bigishwe, bazacibwa amande yagenwe na Njyanama y’Akarere naho hotel bafatiwemo zo zizafungwa iminsi mirongo itatu zinacibwe amande y’ibihumbi ijana.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo mu Karere ka Musanze imibare y’abanduraga Covid-19 yazamukaga, byagaragaye ko intandaro yabyo ari abayikwirakwizaga banyuze muri hotel.