Inzovu ni inyubako izajya ikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, birimo hotel ifite ibyumba biri hagati ya 100 na 250, yitwa Odalys City Business Apart hotel, harimo ibyo kuraramo no gukoreramo inama.
Iyo nyubako kandi biteganyijwe ko izaba irimo aho kurebera film, aho guhahira ‘supermarket’ n’ibindi.
Biteganyijwe ko iyi nyubako izunganira KCC na Radisson Blu Hotel mu gihe habaye inama zikomeye zihuza abantu benshi.
Hari amakuru avuga ko ibikorwa byo gusenya ahahoze Minijust byari gutangira nyuma ya CHOGM ariko kubera ko igihe iyi nama yari kuzabera cyimuwe ndetse kugeza ubu kitaramenyekana, gusenya iyi nyubako bishobora gukorwa mu mezi make ari imbere.
Sosiyete Duval Great Lakes ni iyo izubaka inyubako ya Inzovu Mall, ahahoze Minijust n’Urukiko rw’Ikirenga hafite ubuso bwa metero kare 26000. Iyi nyubako izaba yubatse mu buryo bugezweho butangiza ibidukikije.
Byitezwe ko muri uyu mwaka aribwo ibikorwa byo kubaka iyi nyubako bizatangira kandi bikihutishwa.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi bakuru ba Group Duval izubaka iyi nyubako, harimo Umuyobozi wayo Eric Duval, aho bagiranye ibiganiro kuri iyi mishinga yose iyi sosiyete iteganya gutangira mu Rwanda.
Urwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda ruri mu biri gutezwa imbere cyane, hashyirwa ingufu nyinshi mu kubaka inyubako zitandukanye zakira abantu, aho hari hotel nshya zigezweho zizubakwa, iziri kubakwa n’izigeze ku musozo.
Zimwe muri zo ni Mantis Kivu Queen Uburanga, ubwato buzajya bukora nka Hotel mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi bugeze ku musozo, Cleo Lake Kivu, hotel y’inyenyeri eshanu iherereye mu Karere ka Karongi, Mythos Ltd, hotel ya Asia Shine Holdings izaba ifite ibyumba 71 harimo iby’inama, Great Hotel Kiyovu n’izindi.