MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda -

webrwanda
0

Ni igikorwa cyari kimaze amezi arenga atandatu gitegurwa, kuko kugira imigabane ya MTN Rwandacell Plc ihabwe abakiliya, byasabaga ko ikigo cya Crystal Telecom cyayicuruzaga giseswa, ubundi abari bagifitemo iyo migabane bakaguranirwa, bagahabwa imigabane ingana n’iyo bari bafite muri Crystal Telecom.

Imigabane yashyizwe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane na MTN Rwandacell Plc ni 1 350 886 600 ingana na 20% by’ikigo cyose, ari nayo yagenzurwaga n’ikigo cya Crystal Telecom. Umugabane umwe watangiye ugura amafaranga 269 Frw, ukazagenda uhindagurika bitewe n’imiterere y’Isoko.

Ku banyamigabane ba MTN Rwanda, ndetse n’abazaguramo imigabane mu gihe kiri imbere, bazajya bagabana 50% by’inyungu ya MTN Rwandacell Plc. Nk’ubu dushingiye ku nyungu ya miliyari 20,2 Frw MTN Rwandacell Plc yungutse mu mwaka ushize, miliyari 10 Frw zari buzagabanywe abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko kwandikwa kwa MTN Rwandacell Plc ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ari ingenzi ku bukungu bw’u Rwanda.

Ati “Kuba MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry’Imari ry’u Rwanda, bifite ingaruka nziza ku bukungu bw’u Rwanda kuko bizongera igishoro cy’Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda”.

Yongeyeho ko n’ubwo ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanye bitewe n’icyorezo cya Covid-19, bwitezweho kuzamuka muri uyu mwaka ku kigero cya 5%, kikazagera kuri 7% mu mwaka utaha ndetse bukazazamuka ku kigero cya 7,8% mu mwaka wa 2023.

Yongeyeho kandi ko “U Rwanda ruzakomeza gutera inkunga ibikorwa by’ubucuruzi, ndetse no kuborohereza gukora ubucuruzi mu Rwanda, kandi turahamagarira ibindi bigo by’ubucuruzi gutera ikirenge mu cya MTN Rwandacell Plc”.

Abanyarwanda bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe ari ku Isoko n’imari ry’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa RSE, Celestin Rwabukumba, yavuze kuba MTN Rwandacell Plc yarahisemo kwandikwa ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda “Ari amahirwe ku Banyarwanda n’abanyamahanga yo kugira imigabane muri kimwe mu bigo byunguka neza mu bukungu bw’u Rwanda bakoresheje ubwizigame bwabo”.

Mu mwaka ushize wa 2020, MTN Rwandacell Plc yungutse miliyari 20,2 Frw, zivuye kuri miliyari 6,8 Frw cyungutse mu 2019, ndetse iki kigo kikaba gifite abafatabuguzi miliyoni 6,1.

Rwabukumba yavuze ko kwandikwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Bizatuma MTN Rwandacell Plc izamura urwego rw’imikorere yayo, yaba mu buryo bw’imiyoborere, imicungire y’ibikorwa n’umutungo ndetse ikanarushaho gukorera mu mucyo”.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko “Kuba MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane muri ibi bihe bya Covid-19, bigiye kuzamura icyizere cy’abashoramari bari baragizweho ingaruka n’iki cyorezo”.

U Rwanda rufite umugambi muremure wo guhinduka umuyoboro w’ishoromari ryinjira ku Mugabane wa Afurika, kandi ibyo bisaba ko ibikorwa birimo amabanki n’amasoko y’imari biba biri ku rwego rwo hejuru.

Rwabukumba yavuze ko kwakira MTN Rwandacell Plc ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, “Bitanga icyizere cy’uko ibyo bishoboka, kandi u Rwanda rufite ubushobozi bwo gukurura ishoramari rituruka ku rwego rw’Isi. Iki ni ikimenyetso cy’uko dushobora gukwirakwiza ubukungu mu Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga”.

Umuyobozi w’Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, CMA, Eric Mbundugu, yavuze ko “Ari igikorwa gikomeye ku kigo cya MTN Rwanda, kandi turashima ko MTN Rwandacell Plc kuba umufatanyabikorwa w’imena mu rwego rw’iterambere”.

Uyu muyobozi yakebuye ibigo by’ubucuruzi bicyumva ko Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rikiri rito ugereranyije n’ishoramari rikeneye, avuga ko ikigo kinini nka “MTN Rwandacell Plc ari umuhamya w’uko iri Soko ryiteguye kwakira no gutanga umusaruro ku bigo bito n’ibinini byo mu Rwanda no mu mahanga”.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yashimye Leta y’u Rwanda ku buryo ishyigira iterambere ry’ubucuruzi muri rusange, avuga ati “Dutewe ishema no kwagura ubucuruzi bwacu tubushyira ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’imyaka 23 tumaze ku isoko ry’u Rwanda”.

Ni urugendo rwatangiye mu mwaka wa 1998, ubwo MTN Rwandacell Plc yabaga ikigo cya mbere cy’itumanaho cyinjiye ku isoko ry’u Rwanda.

Nyuma y’imyaka 10, mu mwaka wa 2008, MTN Rwandacell Plc yagize abakiliya miliyoni imwe, ndetse mu mwaka wa 2010, MTN Rwandacell Plc itangiza serivisi za mobile money, ndetse inaherutse gushyiraho ikigo kigenga kizagenzura izo serivisi zimaze kugira abakiliya barenga miliyoni eshatu. Buri munsi, abakiliya ba mobile money bahererekanya amafaranga inshuro zirenga miliyoni ebyiri, bigaragaza uburyo iyi serivisi imaze kwaguka.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita yashimye Leta y’u Rwanda yatumye MTN Rwandacell Plc itangira ubucuruzi mu Rwanda, ati “U Rwanda ruri mu bihugu twatangiriyemo urugendo rwo kwaguka ku Mugabane wa Afurika”.

Uyu muyobozi yanagarutse ku kiganiro aherutse kugirana na Perezida Paul Kagame, wamusobanuruye uburyo Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukurura ishoramari rya MTN Group mu Rwanda, “Kuko Leta yifuzaga ko Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga mu buryo bworoshye”.

Yahereye aha agira ati “Iyo ntego turacyayigenderaho, kandi twifuza kugira uruhare mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda, kandi twizeye kuzagira uruhare mu ntego z’iterambere rya Vision 2050”.

Yongeyeho ati “Turifuza ko Abanyarwanda bagira uruhare mu kugura imigabane kuri iri soko, kandi u Rwanda rufite amahirwe menshi y’iterambere kuko ari ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi”, ndetse ko mu Rwanda ari ho “Twakuye icyizere cy’uko dushobora kwaguka ndetse tukagera ku masoko mpuzamahanga tugahangana n’ibindi bigo bikomeye”.

MTN Group yatangiye ibikorwa byayo muri 1994, ubu ikaba ikorera mu bihugu 21 birimo 17 byo ku Mugabane wa Afurika n’ibindi bine byo mu Burasirazuba bwo Hagati, aho inafite abafatabikorwa barenga miliyoni 219, ibituma iza mu bigo 10 bya mbere by’itumanaho ku Isi.

MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry'Imari n'imigabane ry'u Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)