Ni umushinga wakozwe na Mashariki Film Festival ku bufatanye na Goethe-Institut Kigali uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU).
Wamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021 i Musanze mu Majyaruguru ndetse witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Tresor Songa uyobora Mashariki Film Festival, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, umushinga watangiriyemo muri Mutarama, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo na Katharina Hey uyobora Goethe Institut.
‘Tumenye sinema’ igamije gufasha urubyiruko 400 mu gihugu hose kwihangira imirimo muri Sinema Nyarwanda. Ubu ikorera mu bice bitandukanye birimo Rubavu, Huye na Musanze.
Igamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko rukora sinema cyangwa ruyikunda, gushishikariza urubyiruko kubyaza impano zarwo umusaruro, kurubumbira muri za koperative no guteza imbere inkuru z’abanditsi ba filime mu Rwanda.
Tresor Senga uyobora Mashariki Film Festival yatangije uyu mushinga, yavuze ko batangiye ibikorwa muri Mutarama uyu mwaka ndetse urubyiruko rutandukanye guhabwa amahugurwa yaba mu kwandika filime, kuziyobora, kuzitunganya n’ibindi bitandukanye.
Ati “Binyuze muri uyu mushinga twizeye kuzabona impano zitandukanye mu ruganda rwa sinema. Binyuze mu bumenyi bari guhabwa mu bigo bitandukanye twizeye ko bazabasha guhabwa ubumenyi bwo guhangana neza ku isoko rya filime ndetse bagatanga umusanzu mu guteza imbere uru ruganda.”
Mu gutangiza uyu mushinga ku mugaragaro abanyeshuri 107 basoje amahugurwa bahawe ibikoresho bazifashisha mu gukora filime.
Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Aimable Twahirwa usanzwe, yashimye uyu mushinga avuga ko ufite gahunda nziza ndetse na Minisiteri yari ahagarariye izakomeza kuba hafi abawutangije.
Ati “Ubuhanzi mu Rwanda by’umwihariko mu ruganda rwa sinema ni hamwe mu hantu hakomeye hakurura abakiri bato. Dushishikajwe no gutanga umusanzu muri uru ruganda nka kimwe mu bintu bizatuma ubushomeri bugabanuka ndetse abantu bagatangira gukirigita ifaranga bigateza imbere iterambere ry’igihugu.”
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yateye inkunga uyu mushinga, yavuze ko bagiye gukomeza kuwushyigikira kugira ngo mu ruganda rwa sinema hakomeze kujyamo abantu batandukanye.
Ati “Tubona ubuhanzi n’umuco nk’ahari umwanya. Mwarakoze kuri uyu mushinga . Tugiye gukomeza gutera inkunga ubuhanzi n’umuco atari ukwidagaduro gusa ahubwo nk’urwego rw’ubukungu nabwo.”
Katharina Hey uyobora Goethe Institut yavuze ko uyu mushinga ugamije gukomeza guteza imbere ubuhanzi kuko ari n’ikintu basanzwe bafatanya na leta gukora.
‘Tumenye Sinema’ ni umushinga w’imyaka ine watangijwe muri Mutarama uyu mwaka ukazageza mu 2024. Nibura abakora filime 200 ba Musanze na Huye bari gufashwa ndetse hari gahunda yo gukorera mu turere twa Muhanga na Rubavu mu mpera z’uyu mwaka.

Amafoto: Nshimiyimana Jean Bosco