Madamu Jeannette Kagame yagaragaje imbaraga zo gukira ibikomere ziri mu kwibuka imiryango yazimye -

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze ku wa 15 Gicurasi 2021 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 13 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni, mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko kwibuka iyi miryango bigomba gutanga imbaraga zo kugena ahazaza hubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Uyu munsi turibuka imiryango yazimye, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abagabo, abagore n’abana bambuwe ubuzima, babuzwa amahirwe yo kugira ejo hazaza. Kubibuka biduhe imbaraga z’umutima, bidutere n’ishyaka ryo kurwanya ingengabitekerezo n’ipfobya rya Jenoside mu rugendo rwo gukira ibikomere no gukomeza kunga Abanyarwanda.’’

Kuva mu 2009 ni bwo Umuryango w’abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, watangiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubu bukaba bugikomeje.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubarurwa imiryango 15.593 igizwe n’abantu 68.871 yazimye muri Jenoside, aho abayigize bose barimo ababyeyi n’abana babo bishwe ntihasigara n’umwe wo kubara inkuru.

Muri ubwo bushakashatsi, Intara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo ni zo zibasiwe cyane. Myinshi muri iyo miryango ni iyo muri Karongi ahazimye imiryango 2839 yari igizwe n’abantu 13371 na Nyamagabe ahazimye imiryango 1535 yari igizwe n’abantu 5790. Akandi karere kagaragayemo imiryango myinshi yazimye ni aka Ruhango, hazimye imiryango 1136 yari igizwe n’abantu 5245.

Uturere twa Nyamagabe na Karongi ni two dufite umubare munini w’imiryango yazimye ahanini bishingiye ku kuba aritwo Ingabo zahoze ari iza RPA zagezemo nyuma kubera Ingabo z’u Bufaransa zari ziturimo mu cyiswe Opération Turquoise.

Ku rwego rw’igihugu, umuhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside ku nshuro ya 13, wabereye ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

Umuyobozi w’Umuryango wa GAERG ari nawo utegura uyu muhango, Gatari Egide, yavuze ko mu 2009 ari bwo abo banyeshuri bagize igitekerezo cyo kuwutangiza nk’umwanya wihariye wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe bihaye intero igira iti “Ntukazime nararokotse”.

Gatari yavuze ko imiryango yazimye muri Jenoside ari ikimenyetso cy’umugambi wari uhari wo kurimbura Abatutsi.

Mu rwego rwo gukomeza kwibuka no guha agaciro abari bagize iyi miryango yazimye haranatekerezwa uburyo hakwandika igitabo kivuga kuri iyi miryango ndetse no gukora filime mbarankuru iyisobanura neza n’uburyo yazimye.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko hari imbaraga zidasanzwe zo gukira ibikomere mu kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)