Musanze FC yatsinze AS Kigali ntibyagira icyo biyifasha, amakipe 5 yazamutse yamenyekanye #rwanda #RwOT

Musanze FC yatsinze AS Kigali 2-1 mu mukino usoza itinda C ariko ntibyari icyo biyifasha kuko AS Kigali yazamukanye na Police FC.

Hatangiye imikino isoza amatsinda ya shampiyona umwaka w'imikino 2020-2021, hakinaga itsinda C na D.

Muri iri tsinda Musanze FC yasabwaga gutsinda AS Kigali byibuze ibitego 2-0 ariko Police FC igatsindwa na Etincelles, ni mu gihe AS Kigali yo yari yamaze kuzamuka.

AS Kigali yari yakiriye Musanze FC kuri Stade Mumena.

Musanze FC nk'ikipe yashakaga intsinzi yatangiye isatira cyane ndetse ibona amahirwe ariko rutahizamu Ikechekwu agenda ayahusha.

Ku munota 24, uyu rutahizamu wari wahushije uburyo bwinshi yaje gutsindira Musanze FC igitego cya mbere ni ku mupira Mutebi Rashid yateye mu izamu ariko umunyezamu Rugero Chris ananirwa kuwufata ngo awukomeze.

AS Kigali yaje kwishyura iki kigitego ku munota wa 37 kuri penaliti yatewe na Lawal ku ikosa Serge yakoreye Tchabalala mu rubuga rw'amahina. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

Mu gice cya kabiri Musanze FC yashatse uburyo itsinda igitego maze ku ku munota wa 70 Idrissa ayitsindira igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina. Umukino warangiye ari 2-1.

Iyi ntsinzi ntacyo yamariye Musanze FC kuko Police FC yanganyije na Etincelles 1-1, bivuze ko Musanze FC yahise isigara.

Muri iri tsinda hazamutse AS Kigali n'amanota 12, Police FC 10, ni mu gihe Musanze FC ifite 9 na Etincelles FC ifite 4 zasigaye.

Mu itsinda D Marines yatsindiye Mukura VS iwayo 2-1, Espoir FC inganya na Sunrise FC 1-1. Iri tsinda hazamutse Marines ifite amanota 12, Espoir FC ifite 10 mu gihe Sunrise FC ifite 8 na Espoir FC ifite 4 zasigaye.

Amakipe 5 ari yo AS Kigali, APR FC, Police FC, Marines FC na Espoir FC nizo zamaze kubona itike yo kuzamuka mu gihe ejo hazamenyekana andi makipe 3 azazamuka.

Ejo hazakomeza imikino ya shampiyona hakina itsinda A na B, ni nabwo hazamenyekana amakipe yose yazamutse n'ayasigaye.

Ikechekwu yahaye akazi AS Kigali
Karera Hasaan wa AS Kigali acikana umupira Ikechekwu
Mutebi ahanganyiye umupira na Ishimwe Christian



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musanze-fc-yatsinze-as-kigali-ntibyagira-icyo-biyifasha-amakipe-5-yazamutse-yamenyekanye

Post a Comment

0 Comments