Patriots BBC yatangiye BAL itsinda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Patriots BBC yatangiye irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) itsinda Rivers Hoopers amanota 80-63.

Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya mbere, tyatangiye uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 16 rikazarangira ku wa 30 Gicurasi 2021.

BAL irimo kubera muri Kigali Arena yitabiriwe n'amakipe 12 agabanyije mu matsinda 4.

Uyu munsi hateganyijwe imikino 2 yo mu itsinda A. Patriots BBC yakinnye Rivers Hoopers mu mukino ufungura shampiyona.

Patriots BBC yari ifite abakinnyi babiri bakomoka muri Amerika, Brandon Costner n'umuraperi J. Cole.

J. Cole wari witizwe muri uyu mukino, ntabwo yabanjemo ariko n'ubundi yinjiyemo mu gace ka mbere.

River Hoopers yasoje agace ka mbere ifite amanota 18 kuri 17 ya Patriots BBC.

Mu gace ka kabiri Patriots BBC yagatsinzemo amanota 26 kuri 16 ya Patriots BBC(43-34).

Agace ka gatatu karangiye ku manota 65 ya Patriots kuri 44 ya River Hoopers ni mu gihe umukino warangiye ari amanota 80 ya Patriots BBC kuri 63 ya River Hoopers.

Ku ruhande rwa Patriots BBC Brandon Costner niwe watsinze amanota menshi aho yatsinze amanota 20. J. Cole yakinnye iminota 17 atsinda amanota 3.

Undi mukino uteganyijwe wo muri iri tsinda ni uza guhuza US Monastir (Tunisia) na GNBC (Madagascar) guhera saa 21:00.

Patriots BBC izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021, ihura na GNBC yo muri Madagascar.

Patriots BBC yari tayali muri uyu mukino
Kenneth Gasana yitegura gutera mu gakangara



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/patriots-bbc-yatangiye-bal-itsinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)