Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe . #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021 nibwo habyutse amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier ngo yatandukanye n'ikipe y'urucaca, ibi bikaba byavuzwe nyuma yaho kuri uyu wa gatandatu mu mukino ubanza w'umunsi wa mbere w'isubukurwa rya shampiyona y'u Rwanda iyi kipe yaraye itsinzwe na Rutsiro ibitego 2-1.

Nyuma yo gutakaza umukino wa mbere ku ikipe ya Kiyovu SC, hari amakuru yavuga ko uyu mutoza atumvikanye n'umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal ndetse ngo Karekezi akaba yahise yirukanwa mu mwiherero w'iyi kipe yambara icyatsi ndetse n'umweru.

Amakuru akaba yavugaga ko uyu mutoza yavuye mu mwiherero yirukanywe ndetse ngo yanabwiwe ko ngo atazakomeza no gutoza iyi kipe ya Kiyovu ko bishoboka ko yaba yanirukanywe, gusa ikipe ya Kiyovu SC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter ikaba yavuze ko Karekezi Olivier atirukanywe mu rucaca.

Bagize bati 'Ubuyobozi bw'ikipe ya Kiyovu Sports buramenyesha abakunzi bayo ko amakuru avuga ko iyi kipe yirukanye umutoza mukuru Olivier Karekezi nta shingiro afite.'

Ibi ariko bije mu gihe iyi kipe irimo kwitegura umukino w'umunsi wa kabiri wa shampiyona uzahuza ikipe ya Kiyovu SC izakira ikipe ya Rayon Sports ku wa gatatu tariki ya 5 Gicurasi 2021, ni umukino uzabera kuri Sitade Amahoro i Remera guhera ku isaha ya saa cyenda zuzuye.

Umutoza Karekezi Olivier kuva ageze mu ikipe ya Kiyovu SC amaze gutoza imikino ine, akaba amaze gutsinda umukino umwe ndetse akaba yaratakaje indi mikino yose uko ari itatu.

The post Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe . appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yahakanye-amakuru-avuga-ko-umutoza-mukuru-wayo-karekezi-olivier-yaba-yirukanywe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)