Umuhanzi Nyarwanda ugiye kumara hafi ibyumweru bibiri muri Amerika, Ruhumuriza James wamamaye nka King James yakingiriwe muri Amerika icyorezo cya Coronavirus.
Mu ntangiriro z'uku kwezi nibwo uyu muhanzi yafashe indege yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) aho yagiye muri gahunda zijyanye n'umuziki ndetse n'ubuzima bwe bwite.
Uyu muhanzi watangiye gusohora zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album ye ya 7 yise 'Ubushobozi' akaba yakingiriwe muri Amerika icyorezo cya Coronavirus.
King Kajames akaba yakingiriwe muri mu kigo cy'ubuzima gikomeye ku Isi cya CVS Pharmacy.
CVS Pharmacy ni sosiyete y'Abanyamerika icuruza imiti, ni yo mu kigo cy'ubuzima cya CVS Health, ifite icyicaro i Woonsocket, mu kirwa cya Rhode. Yari izwi kandi ku izina Consumer Value Store (Ububiko bw'Agaciro). Yashingiwe i Lowell muri Massachusetts, mu 1963.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/king-james-yakingiriwe-muri-amerika