Ibanga ry'ikimera cya 'Ginseng' cyakurinda kanseri na diyabeti kikanafasha abarwaye SIDA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari uzi ko hari ikimera gifasha kurwanya indwara zitandukanye ?

Reka turebe akamaro k'icyo kimera bita Ginseng mu mubiri w'umuntu akaba ari nacyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Iki kimera cyongerera intangangabo imbaraga mu buryo budasanzwe

Ginseng ni igihingwa gikunda kuboneka mu bihugu byo muri Aziya (China, Korea), ariyo bita Asian Ginseng ndetse no muri America na Canada ariyo yitwa American Ginseng. Ni igihingwa kigira amababi ndetse n'inguri cyangwa se imizi. Iki gihingwa kifashishwa cyane mu kuvura indwara zikomeye ndetse no kurinda umubiri indwara zirimo na Kanseri.

Ni akahe kamaro Ginseng ifasha umubiri w'umuntu ?

Nk'uko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwa medicalnewstoday, Ginseng ifite akamaro kenshi mu kurinda ndetse no kuvura indwara zitandukanye.

Dore ibintu 10 by'ingenzi Ginseng ifasha umubiri :

  • Abahanga bagaragaje ko iki gihingwa kizamura abasirikari b'umubiri mu minsi 2-3. Abantu bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, iki gihingwa ni cyiza kuri bo kuko gituma abasirikari b'umubiri wabo bazamuka ,bigatuma indwara zitandukanye zitabibasira.
  • Ifasha umubiri kudacika intege ( Energy provider).
  • Ifasha ubwonko gukora neza bigatuma umuntu atekereza neza.
  • Irinda kubyimbirwa ku buryo bworoshye (Anti-inflammatory effects)
  • Iyo ukoresha iki gihingwa,uturemangingo twa kanseri ntabwo twiyongera,ibyo bigatuma wirinda kanseri,ubu iri kugenda ihitana benshi ku isi.Ndetse igafasha n'abarwaye kanseri kutazahara.
  • Ifasha abagabo bagira ikibazo cyo kudafata umurego neza kw'igitsina (Erectile dysfunction).
  • Ihangana cyane na mikorobi zangiza umubiri.
  • Iyi Ginseng ifasha abantu bafite ibisebe byananiranye,kuko iyo uyifashe,igisebe gitangira gukira vuba vuba.
  • Ivura ibibyimba mu mubiri

Iki gihingwa ko kitaboneka mu Rwanda, ugishaka yakibona ate ?

Mu Rwanda ntabwo duhinga iyi Ginseng ariko hari inyunganiramirire yitwa Ginseng. Rh Capsule iboneka hano iwacu ikoze muri kiriya kimera twabonye haruguru. Irizewe kandi ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga, ikaba nta ngaruka igira ku mubiri w'uwayikoresheje.

Ukeneye izi nyunganiramirire wagana aho Rainbow Health Food Ltd ikorera mu nyubako ya kwa MIC muri etage ya 2, cyangwa ukabahamagara kuri 0784509657/0785587788



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Ibanga-ry-igihingwa-cya-Ginseng-cyakurinda-kanseri-na-diyabeti-kikanafasha-abarwaye-SIDA

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)