King James amaze icyumweru muri Amerika aho y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

INYARWANDA ifite amakuru yizewe avuga ko King James amaze icyumweru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye muri gahunda z'umuziki n'iz'ubuzima bwite.

King James yagiye muri Amerika nyuma y'uko atangiye gusohora indirimbo ziri kuri Album ye ya Karindwi yise 'Ubushobozi' iriho indirimbo nka 'Ndagukumbuye' yakoranye na Ariel Wayz'.

Uyu muhanzi yatangiye gukora kuri Album ya Karindwi nyuma y'uko asoje Album ya Gatandatu yise 'Meza neza' iriho indirimbo nka 'Yabigize birebire', 'Icyangombwa', 'Uri Mwiza', 'Nyuma Yawe', 'Agatimatima', 'Igitekerezo', 'Ese uracyamukunda' n'izindi.

Iyi Album iriho indirimbo 10 yapfundikiwe n'indirimbo 'Poupette' yasohotse ku wa 03 Kamena 2020, imaze kurebwa n'abantu 1,521,924, yatanzweho ibitekerezo birenga 600.

Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA, King James yavuze ko nyuma yo gusoza Album ye 'Meze Neza', yahise atangira gutegura Album ye nshya ya karindwi yise 'Ubushobozi' iriho indirimbo zitandukanye z'urukundo.

King James azwi mu ndirimbo nka 'Hari ukuntu', 'Nturare utabivuze', 'Ese warikiniraga', 'Nta mahitamo' n'izindi nyinshi.

Ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bakunzwe mu Rwanda. Yinjiye mu muziki mu gihe kimwe n'abarimo Meddy, The Ben na Tom Close.

Yatangiye kumenyakana mu 2006. Ari mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite wanabashije gutwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star isanganira andi mashimwe atandukanye yegukanye mu muziki.

Kuva mu 2006, King James nyinshi mu ndirimbo asohoye zirakundwa. Mu 2011, abifashijwemo na Kina Music yasohoye album ya mbere yise Umugisha, nyuma mu 2012 asohora iya kabiri yise Umuvandimwe.

Nyuma King James yaje gusohora izindi ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Umuriro Watse, Ganyobwe, Zizane n'izindi. Mu 2014, King James yamuritse album ye ya kane yise 'Ntibisanzwe'.

King James yahuye n'Umunyamakuru Ernesto ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

King James yajyanywe na gahunda z'umuziki muri Amerika

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDAGUKUMBUYE' YA KING JAMES NA ARIEL WAYZ



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105636/king-james-amaze-icyumweru-muri-amerika-105636.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)