Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bugaragaza ko ibikorwa 7 222 ari byo byabaruwe ko bigomba gukurwa mu bishanga hakaba hamaze gukurwamo 6 522 ni ukuvuga ko hasigaye 700.
Abaturage 2 856 bahawe amafaranga yo gukodesherezwa. Ubu abagikodesherezwa ni 86. Ababaruwe ko bazatuzwa muri gahunda y'abatishoboye ni 2068.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagiye hubakwa imidugudu y'icyitegererezo yo gutuzamo abakuwe ahashyira ubuzima bwabo.
Bamwe mu batujwe muri iyi midugudu y'icyitegererezo bavuga ko byahinduye imibereho yabo n'iterambere kuko hari n'imishinga begerejwe.
Aho ibi bikorwa byakuwe nko mu Murenge wa Ndera ahazwi nko ku Mulindi hakundaga kurengerwa n'imyuzure, umuhanda w'itaka waruhari ukarengerwa.
Kuri ubu nyuma yo kuhimura abaturage n'ibikorwa byabo hamaze kugera umuhanda wa kaburimbo n'imyuzure yaragabanutse.
Ibi ni na ko bimeze Mu gishanga cya Gikondo na cyo cyari kirimo inganda n'ibikorwa by'abaturage nyuma bikaza kuhakurwa. Kuri ubu hari kugenda hategurwa ubusitani.
Cyakora bamwe mu bagifite ibikorwa mu bishanga kandi babifitiye n'ibyangombwa by'ubutaka barifuza ko babyimurwamo kuko na bo bahora bafite ubwoba.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA kiri mu bikorwa byo gutunganya ibi bishanga byimurwamo abaturage na bimwe mu bikorwa byabo,ahandi hakarimbishwa kugira ngo hazahinduke ahantu nyaburanga.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko kwimura abaturage mu bishanga n'ahashyira ubuzima bwabo mu kaga ari gahunda Leta y'u Rwanda ishyizemo imbaraga mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibiza.
Ivomo : RBA