Kureba prono, bigakurikirwa no kw'ikikinisha burya ni bibi birutwa no gushaka uwo mubikorana bikagira inzira. Burya iyo urebye prono bikagutera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina warangiza ukikinisha dore ibyo uba uri kwangiza mu bwonko bwawe :
Mu busanzwe :
Icyambere, mu busanzwe umubiri ufata umubonano mpuzagitsina nk'imenyetso cy'iterambere muri societe, mu bukungu no mu buhangage umugabo aba agezeho. Bivuze ko iyo ukoranye icyo gikorwa n'umugore umubiri wawe wo w'umva ko uhembwe ku bw'icyiza runaka wagezeho, akaba ariyo mpamvu ubashije no gushimwa n'umugore akaguha umubiri we. Iki nicyo gisobanuro umubiri wawe wumva iyo ukoze umubonano mpuzagitsina ukarangiza.
Ku beshya ubwonko bwawe birawangiza
Akenshi usanga abagore n'abakobwa bakina muri za firime z'urukozasoni aba ari beza bihambaye bagakora n'ibirenze cyane maze binarenze ibyo abagore basanzwe bakorera abagabo mu buzima busanzwe.
Iyo rero urebye ishusho rya bene uwo mukobwa ukikinisha , uba ubwiye umubiri wawe ko wabaye indashikirwa cyane mu bagabo, akaba ari wowe wegukanye uwo mukobwa. Ibi bitera ingaruka zikurikira :
- Ubwonko buhita bugabanya ubushake bwo gukora cyane, kuko uba w'umva ko wamaze gutera imbere. Bikautera ubunebwe
- Ubwonko buhita bw'umva ko undi mukobwa uwari wese uri munsi y'uwo ubonye muri ayo mashusho atari mu rwego rwawe adakwiriye no kugushimisha.
- Ubwonko bugashaka ibirenze ibyo wabonye muri ayo mashusho, kugirango bubashe kw'ihaza. Uri umugabo wubatse rero niho usanga umugore wawe atakiguhagije wamubona igitsina n'ikinabashe guhaguruka, cyeretse utekereje kuri ya mashusho warebye. Mu byukuri ukora igikorwa cy'abashakanye utekereza undi mugore, umugore wawe akabibona neza kandi ko umutima wawe utari kumwe nawe.
- Ubaye ukiri umusore utarashaka, gutereta birakunanira kuko ubwonko bw'umva ko uko ubona abagore beza mu buryo bworoshye utavunitse ari nako mu buzima busanzwe bigomba kugenda. Ugasanga ushimishwa n'indaya kurusha abakobwa.
Izi ni ingaruka zimwe zikwiriye kw'irindwa n'igitsina gabo kuko ari cyo cy'ugarijwe cyane n'icyorezo cy'amashusho y'urukozasoni. Mu gusoza icyo twababwira, nyamuneka aho kugirango urebe ayo mashusho w'ikinishe wajya hanze ukajya gutereta ukareba ko baguha.
Sangiza iyi nkuru uwo w'umva ko yagirira akamaro.
Source : God For a better life