Kayonza : Umugore yiyahuye asiga yandikiye umugabo we ko arambiwe kumugora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore witwa Redempta, bamusanze yiyahuye mu nzu yabanagamo n'umugabo we ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021.

Bikekwa ko uyu mugore yari afite uburwayi bwo mu mutwe kuko yari amaze igihe yivuriza i Ndera mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Gahini, Ruremire Augustin avuga ko hari ibaruwa uriya mugore yasize yandikiye umugabo we.

Ngo muri iyi baruwa, yamenyeshaga umugabo we iby'iki cyemezo cyo kwiyahura amubwira n'impamvu ko arambiwe guhora arwaye kandi ko yabonaga ari ukumugora.

Iyi baruwa yahise ijyanwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera mu gihe umubiri we wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gahini.

Ruremire Augustin yagize ati 'Ni umugore ufite imyaka 29 ahagana saa Moya nibwo yasanzwe mu nzu iwe yimanitse mu mugozi, yabonywe n'umugabo we ubwo yari atashye.'

Ruremire Augustin avuga ko nyakwigendera asigiye umugabo we umwana umwe w'umukobwa ukiri muto.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Umugore-yiyahuye-asiga-yandikiye-umugabo-we-ko-arambiwe-kumugora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)