Karekezi Olivier yirukanwe mu kazi ko gutoza Kiyovu SC ashinjwa agasuzuguro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Karekezi Olivier wari umutoza mukuru w'Ikipe ya Kiyovu Sports, yirukanywe n'Ubuyobozi bw'iyi kipe bumushinja kurenga ku mategeko ngengamyitwarire n'amabwiriza ya FERWAFA.

Karekezi wari wasinye muri Kiyovu SC mbere y'uko hatangira imikino ya shampiyona 2020-2021 yaje gusubikwa igeze ku munsi wa 3, yatangiye imikino y'amatsinda ya shampiyona 2021 atsindwa ibitego 2-1 na Rutsiro FC bityo ubuyobozi bunanirwa kwihangana ari ari nabwo ku mugoroba w'iki Cyumweru bafashe umwanzuro wa nyuma wo gutandukana.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Mvukiyehe Juvenal, perezida wa Kiyovu SC harimo ko Karekezi Olivier Fils azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 nyuma yo kuba yavuye mu mwiherero ndetse ntanakoresheje imyitozo.

Tariki 02 Ukwakira 2020 ni bwo Karekezi Olivier yari yashyize umukono ku masezerano yo kuba umutoza mukuru wa Kiyovu Sports.

Icyo gihe iyi kipe yari imaze kubona umuyobozi mushya ari we Juvenal Mvukiyehe, yari yaranaguze abakinnyi bashya barimo Umunyezamu Yves Kimenyi wari umaze igihe asa nk'aho ari we munyezamu wa mbere mu Rwanda.

Nyuma y'aho uwari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Olivier Karekezi aviriye mu mwiherero atamenyesheje inzego bireba, ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru komite nyobozi ya Kiyovu Sports yateranye ifata umwanzuro wo gusesa amasezerano yari ifitanye n'uyu mutoza. pic.twitter.com/eT8td1rOW4

â€" Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) May 2, 2021



Source : https://impanuro.rw/2021/05/03/karekezi-olivier-yirukanwe-mu-kazi-ko-gutoza-kiyovu-sc-ashinjwa-agasuzuguro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)