Jacques Tuyisenge yatsinze ibitego 2 APR FC itsinda AS Muhanga, Gasogi United itsindira Rutsiro iwayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa APR FC, Jacques Tuyisenge yafashije ikipe ye kwegukana amanota y'umunsi wa 5 w'itsinda A atsinda ibitego 2 muri 3 kuri 1 batsinze AS Muhanga.

Uyu munsi hasozwaga umunsi wa 5 w'amatsinda aho hakinaga itsinda A na B.

Umukino wafunguye indi ni uwo ikipe ya Rayon Sports yanganyijemo na Kiyovu Sports 1-1. Muri iri tsinda undi mukino Rutsiro yari yakiriye Gasogi United i Rubavu iyihatsindira igitego 1-0. Kugeza ubu muri iri tsinda nta kipe n'imwe irabona itike yo kuzamuka yose aracyafite amahirwe. Rayon Sports ifite amanota 8, Kiyovu Sports na Gasogi United zifite 7 mu gihe Rutsiro ifite amanota 5.

Mu itsinda A, APR FC yari yakiriye AS Muhanga itarabona inota na rimwe kuva iyi mikino y'amatsinda ya shampiyona yatangira.

APR FC yamaze kubona itike yo kuzamuka aho yatsinze imikino yayo yose uko ari 4, nta kosa yakoze imbere AS Muhanga, ibifashijwemo na rutahizamu wayo Jacques Tuyisenge wari umaze iminsi mu mvune, akaba yakinaga umukino wa kabiri kuva akirutse, bayitsinze 3-1.

Manishimwe Djabel ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC ku munota wa 27, iki gitego cyaje kwishyurwa na Ikema Duru ku munota wa 32. Jacques Tuyisenge yaje gutsindira APR FC ibitego 2 byayihesheje intsinzi ku munota wa 62 na 68.

Undi mukino wo muri iri tsinda, Bugesera FC yatsinze Gorilla 2-0. Iri tsinda riyobowe na APR FC n'amanota 15, Gorilla ifite amanota 9, Bugesera 3 mu gihe AS Muhanga ifite ubusa.

Abakinnyi 11 APR FC yari yabanje mukibuga
Ba kapiteni mbere y'umukino
APR FC yatsinze ibitego 2



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jacques-tuyisenge-yatsinze-ibitego-2-apr-fc-itsinda-as-muhanga-gasogi-united-itsindira-rutsiro-iwayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)