Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021, ubwo imodoka zari zitwaye aba bayobozi zageraga mu Mudugudu wa Kizibaziba, Akagari ka Ryaruhanga, Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi.
Imodoka yakoze impanuka ni iyo mu bwoko wa Toyota V8 ikaba yari mu itsinda ry’imodoka zari ziherekeje Minisitiri Gatabazi ubwo yerekezaga i Nyamasheke.
Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyi modoka yangiritse cyane ariko n’ubwo byagenze gutyo ngo ntan’umwe wigeze witaba Imana mu bari bayirimo uretse Semwaga ndetse n’uwari uyitwaye w’imyaka 38, bakomeretse ku buryo bukomeye.
Umwe mu bari bari muri iri tsinda riherekeje Minisitiri Gatabazi utifuje ko imyirondoro ye ikoreshwa mu nkuru, yabwiye IGIHE ko iyi modoka yari irimo kandi Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe Ubucuruzi bw’Imbere mu Gihugu, Karangwa Cassien gusa we ntacyo yabaye.
Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga ko shoferi w’iyo modoka yananiwe gukata ikoni bigatuma imodoka irenga umuhanda ikagwa hepfo muri mtero 20. Rivuga kandi ko bigaragara ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko imodoka yagenderagaho.
Abakomeretse boherejwe kuvurirwa ku bitaro bya Kibuye mu gihe hari hagitegerejwe indege ibatwara i Kanombe ku bitaro bya girisirikare.