Gusoma urubanza rwa Visi Meya wa Burera byongeye gusubikwa ubugirakabiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 12 Mata 2021, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwaburanishije Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel na Visi Meya Manirafasha bashinjwa gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko no gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyijwe, gufata icyemezo gifitanye isano n'itonesha, icyenewabo, ubucuti bwihariye.

Urukiko rwari rwanzuye ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa kuwa 11 Gicurasi 2021 ariko icyo gihe biza gusubikwa kuko umucamanza waruciye yari mu mahugurwa rwimurirwa kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021 ari nabwo ryongeye gusubikwa rigashyirwa kuwa 17 Kamena 2021 saa cyenda.

Ubwo uru rubanza rwasozwaga, Ubushinjacyaha bwasabiye Visi Meya wa Burera, Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be baregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta n'ibindi byaha igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri muntu mu gihe bose bahakanaga ibyo baregwaga.

Bamwe mu bitabiriye isomwa ry'uru rubanza ritagaragayemo n'umwe mu baregwa, bavuga ko isubikwa ryarwo ribateza igihombo kuko baza bateze ndetse bakirirwa barutegereje kandi bashoboraga kubimenyeshwa kare bagasaba ko iyi mikorere yakosorwa.

Nayigiziki ni umwe muri bo uturuka mu Murenge wa Butaro Manirafasha yahoze ayobora, yagize ati "Ubushize twaraje tuhagera nka saa saba turahirirwa bigeze saa kumi n'imwe baratubwira ngo bararusubitse, twageze murugo bwije cyane none n'ubu ngo barongeye ! Biraduhombya cyane kuko tugera ino dutegesheje ibihumbi bibiri gutaha bwo ararenga kuko buba bwije, bajye babitumenyesha kare dutahe cyangwa ntitwirirwe tuza."

Mutesi Nadia we yagize ati "Nk'uko bamanika amatangazo y'abaraburana abe ariko bajya banamanika n'imanza ziri busomwe kuko twirirwa hano bakatubwira umwanzuro bwije, bidutwarira umwanya twategereje, gutega ngo dutahe bwije biratugora kuko ahenshi dukoresha moto, iyi mikorere bibaye byiza bazayikosora."

Usibye Manirafasha Jean de la Paix ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Burera, Habimana Fidèle ni Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe Uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ashinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Gatebe naho Kwizera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyababa.

Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y'uko aba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage.

Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyahaIngingo ya 138 ivuga ko urubanza rwose rugomba gusomwa rwanditse mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye igihe iburanisha ryasorejwe.

Iyo bitabaye ibyo umucamanza cyangwa abacamanza baruburanishije bafatirwa ibihano byerekeranye n'imyitwarire mu kazi. Impamvu zatumye urubanza rudasomwa mu minsi mirongo itatu (30) zigaragazwa muri kopi y'urubanza.

Iyo umwe mu baburanyi atigeze amenyeshwa umunsi w'isomwa ry'urubanza cyangwa se ngo abe yarahagarariwe, amenyeshwa n'umwanditsi w'urukiko cyangwa umuhesha w'inkiko uko urubanza rwaciwe hakurikijwe amategeko asanzwe agenga imenyesha ry'inyandiko z'urukiko, ariko isomwa kuri uru rubanza ryo rizaba hashize iminsi 66 kuko ruzasomwa kuwa 17 Kamena rwaraburanishijwe kuwa 12 Mata 2021.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gusoma-urubanza-rwa-Visi-Meya-wa-Burera-byongeye-gusubikwa-ubugirakabiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)