Idamange yanze kuburana kuri 'Video Conference' ngo arashaka imbonankubone #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Idamange wari uri aho afungiye kuri gereza ya Nyarugenge ari kumwe n'abamwunganira mu mategeko mu gihe Inteko y'Urukiko yo yari iri ku kicaro cy'Urugerero rw'Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka kiri i Nyanza.

Inteko iburanisha uru rubanza ruregwamo Idamange, yatangiye yibutsa uregwa ibyaha akurikiranyweho birimo guteza imvururu muri rubanda no gukwirakwiza ibihuha.

Uregwa wahise ahabwa ijambo, yabwiye Abacamanza ko atiteguye kuburana kuko yatinze kumenyeshwa iby'uru rubanza kuko yarubwiye mu cyumweru gishize bigatuma atabona umwanya uhagije wo gutegurana urubanza n'abanyamategeko bamwunganira.

Yavuze ko hari imbogamizi ku kwitabira urubanza i Nyanza kandi afungiye i Kigali, kandi ko abatangabuhamya be, umuryango we, n'abashaka gukurikirana urubanza rwe bitaborohera kujya bajya i Nyanza mu rubanza.

Umucamanza yamwibukije ko kuba baburana muri ubu buryo bw'ikoranabuhanga biri mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, undi asubiza avuga ko iyo COVID-19 ntaho itari ndetse ngo n'i Nyanza iriyo bityo ko ashaka kuburana "imbonankubone nk'uko biri kugenda mu rubanza rwa Rusesabagina."

Abunganira Idamange nabo basabye ko urwo rubanza ruba imbonankubone, inteko iruburanisha ikaza i Kigali kuko akarere ka Nyanza kashyizweho ingamba zidasanzwe zo kwirinda Covid.

Yongeye kugaruka ku bibazo by'umutekano avuga ko afite muri gereza aho afungiye kuko abacungagereza bamubangamira ngo ndetse ko hari abamubwiye ko basabwe kumucisha bugufi.

Ngo iri hohoterwa avuga ko akorerwa, ryaje ubwo yamaganaga akarengane avuga ko kabera muri gereza kuko umugororwa yemererwa guhamagaza 'pack' y'amafaranga 500 kuri telephone mu cyumweru, ariko abacungagereza bakagura iya 150Frw.

Yagize ati "Sinshobora kwemera akarengane, ibyo bintu narabivuze ni yo mpamvu bakomeza kungendaho."

Idamange uregwa ibyaha birimo ibifitanye isano n'amagambo yavuze ku rubuga rwa Youtube, yasabye Urukiko guhabwa amezi abiri yo gutegura urubanza.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo buvuge ku byatangajwe n'uregwa, buvuga ko bitumvikana kuba adashaka kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga kandi ari bwo buryo bushoboka bwo kuburana muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko kuba uregwa yahabwa igihe cyo gutegura urubanza ari uburenganzira yemererwa n'amategeko ariko ko kiriya gihe cy'amezi abiri asaba ari kirekire.

Urukiko rwahise rwanzura ko ahawe ukwezi kumwe, urubanza rukazasubukurwa tariki 15 Kamena 2021 kandi ababuranyi bose yaba Ubushinjacyaha n'uregwa Idamange bakazaburana bari mu cyumba cy'Urukiko i Nyanza.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Idamange-yanze-kuburana-kuri-Video-Conference-ngo-arashaka-imbonankubone

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)