Icyo kwitegwa nyuma y’uko MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane -

webrwanda
0

Ni igikorwa cy’ingenzi cyane kuko MTN Rwandacell Plc ari ikigo gikomeye mu by’itumanaho kuko gifite abakiliya barenga miliyoni 6,1 mu Rwanda, ndetse mu mwaka ushize kikaba cyarungutse miliyari zirenga 20.2 Frw.

Umuyobozi wa MTN Rwandacell Plc, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko nyuma y’uku kwandikwa kwa MTN Rwandacell Plc, abanyamigabane bagiye kujya bahabwa amakuru y’ibikorwa by’imigendekere y’ubucuruzi muri iki kigo, bityo bakarushaho gusobanukirwa aho kigana.

Yagize ati “Kimwe mu byatumye tujya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, twagira ngo twongere imikoranire yacu n’abakiliya bacu. Icyo abanyamigabane bacu bakwitega, ni uko tuzongera uburyo tubahamo amakuru, kuko mbere byari bigoye bitewe n’uko imigabane yari ifitwe n’ikindi kigo”.

Yongeyeho ko abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc bazajya bahabwa 50% by’inyungu y’icyo kigo ku mwaka.

Mu bihugu 17 MTN Group ikoreramo ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda rubaye igihugu cya gatatu aho iki kigo cyandikishije ishami ryacyo ku isoko ry’imari n’imigabane, nyuma ya Ghana na Nigeria.

Umuyobozi wa MTN Group, Ralph Mupita, yavuze ko iyi gahunda igamije gutuma iki kigo gifite inkomoko muri Afurika, kirushaho kugirana ubwisanzure n’Abanyafurika, bakakigira icyabo kandi bakagishoramo imari yabo.

Yagize ati “Ibi tubikora kubera impamvu ebyiri, icya mbere ni ukongera uburyo abenegihugu bafata amashami yacu mu bihugu byabo, ku buryo abantu benshi bashobora kugura imigabane yacu. Icya kabiri ni ukongera igishoro dukura ku Isoko n’Imari n’Imigabane kandi ibyo bigira ingaruka zagutse ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda”.

Imigabane 20% ya MTN Rwandacell Plc yashyizwe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, yari isanzwe ifitwe n’ikigo cya Crystal Telecom, ndetse kikaba cyagurishaga umugabane umwe ku mafaranga 90 Frw, gusa bitewe n’ubunini bwa MTN Rwandacell Plc, umugabane umwe uzajya ugura amafaranga 269 Frw.

Ni ryari MTN Rwandacell Plc izongera imigabane icuruza ku Isoko ry’Imari n’Imigabane?

MTN Rwandacell Plc yashyize ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ifite agaciro kangana na 20% by’ikigo cyose, ariko indi 80% isigaranwa na MTN Group.

Mupita yavuze ko MTN Group idatewe impungenge no kuba yakongera imigabane ya MTN Rwandacell Plc iri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, ariko bikazaterwa n’inyota isoko rizagaragaza yo kugura imigabane yayo ndetse n’uburyo MTN Rwandacell Plc ikeneye igishoro.

Yavuze ko impamvu bashyize imigabane 20% ku Isoko ari uko atari uko bari bakeneye igishoro kidasanzwe, ahubwo ko byatewe n’uko ikigo cya Crystal Telecom cyari gifite imigabane 20% cyagombaga guseswa.

Yagize ati “Urebye uko byari bimeze mu Rwanda, MTN Rwandacell Plc ntiyari ikeneye igishoro kidasanzwe, ahubwo icyari kigamijwe byari ukuvugurura imikorere ya Crystal Telecom kugira ngo abanyamigabane bayo bagire imigabane muri MTN Rwandacell Plc bitanyuze ku wundi muhuza”.

Yongeyeho ko nibigaragara ko iyi migabane yashyizwe ku Isoko yitabirwa cyane mu kugurwa, biteguye gusuzuma ku buryo banongera imigabane yabo.

Yagize ati “Nibigaragara ko imigabane yacu ikunzwe ku Isoko, kandi bikagaragara ko iri kugurwa cyane n’abantu bari mu Rwanda, bizatekerezwaho. Ibyo bizaterwa n’impamvu ebyiri, icya mbere ni ukureba icyo amategeko asaba, ikindi ni uburyo imigabane yacu ikenewe ku isoko”.

Umuyobozi w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda yavuze ko kwandikwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kwa MTN Rwandacell Plc bizagira uruhare mu kwamamaza iryo soko rimaze imyaka 10 gusa, bityo rikarushaho kuganwa na benshi kuko “MTN Rwandacell Plc ari ikigo kigera kure”.

MTN Rwandacell Plc yabaye ikigo cya 10 cyanditswe ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)