Fofo wo muri Papa Sava yahishuye ko agiye kurongorwa vuba||Anavuga amabanga y'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niwemubyeyi Noella wamenyekanye cyane muri filime ya Papa Sava nka Fofo, yahishuye ko ubukwe bwe bwegereje ,ndetse avuga ku mukunzi we.

Fofo amaze iminsi mike akoreye urugendo muri Tanzania aho yari yagiye gufasha umukunzi we mu bikorwa byo kwamamaza no kumenyekanisha umuziki we. Bimaze iminsi mike bitangajwe ko Noella akundana n'umusore witwa Paterne, umuririmbyi ukomoka mu Burundi ariko ubu utuye muri Amerika.

Uyu mukobwa yaganiriye na ISIMBI TV ahishura ko yagombaga kuva muri Tanzania asuye umuryango wo kwa sebukwe ariko ntibyamukundiye kubera gahunda nyinshi yagize.

Yagize ati 'Nagombaga kuvayo nsuye umuryango we ariko ntibyakunze kubera umwanya muto nari mfite n'akazi kenshi nakoreye muri Tanzania.'

Fofo kandi yavuze ko urukundo rwe na Paterne rugeze aharyoshye ndetse ko bitegura gutangira urugendo rushya rw'umubano.

Yashimangiye ko mu minsi ya vuba iri imbere, umuryango wa Paterne uzaza i Kigali gufata irembo ubundi hagakurikiraho indi mihango yose ijyanye n'ubukwe.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/fofo-wo-muri-papa-sava-yahishuye-ko-agiye-kurongorwa-vubaanavuga-amabanga-yumukunzi-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)