Guverineri Kayitesi yatanze umurongo wazahura Kaminuza ya Gitwe imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo by’amikoro -

webrwanda
0

Kayitesi wari uherekejwe n’abandi bakozi b’Intara y’Amajyepfo bo mu nzego zitandukanye bagiranye ibiganiro n’Abagize Inama y’Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021.

Kuva amashuri yakwemererwa kongera gufungura amasomo mu mpera z’umwaka ushize, ubwo icyorezo cya Covid-19, cyagenzaga make, Kaminuza ya Gitwe yo ntiyigeze ifungura ku bw’ibibazo bifitanye isano n’amikoro, aho abakozi bayishyuza ibirarane.

Uruzinduko rwa Guverineri Kayitesi rwari rugamije kureba umuzi w’ibi bibazo no kwigira hamwe icyakorwa kugira ngo iyi kaminuza ifitiye runini abatuye Amajyepfo yongere isubukure amasomo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Guverineri Kayitesi, yavuze ko basanze hari ibisabwa n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, Minisiteri y’Uburezi ndetse na Minisiteri y’Ubuzima iyi kaminuza yamaze kuzuza ariko hakiri ibyo bibazo byo guhemba abakozi bitarakemuka.

Ati “Ni uruzinduko turi gukorera mu mashuri atandukanye yo muri iyi ntara by’umwihariko atari yabasha kongera gufungura ngo tumenye imbogamizi zabayeho. Muri Kaminuza ya Gitwe rero ubuyobozi bwagaragaje ko bugifite imbogamizi zo gutangira kubera ko hari bimwe mu byo bari basabye batujuje harimo n’icyo guhemba abakozi babakoreraga.”

Yakomeje agira ati “Twababwiye ko ayo ari amabwiriza bagomba kubanza kuyubahiriza, nibura nko kwishyura abakozi n’ibindi bagenda basabwa. Hari iby’ibanze bari bakoze ariko icy’abakozi batarahembwa twasanze kitarakorwa.”

Guverineri Kayitesi yavuze ko mu nama bagiriye Kaminuza ya Gitwe nk’izafasha mu kutazahura n’ibibazo by’amikoro, ngo ni ugushaka ubundi buryo yajya yinjizamo amafaranga ashobora guhemba abakozi itarambirije gusa ku yishyurwa n’abanyeshuri.

Ati “Inama twabagiriye ni uko mu gihe baba bagize amahirwe yo kongera gufungurirwa bakwita ku burezi bufite ireme, kandi bakitwararika ku kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ikindi twababwiye ni ugushaka uburyo kaminuza ishobora kubaho idatekereza amafaranga y’abanyeshuri gusa.”

Yakomeje agira ati “Urumva ko niba abanyeshuri babuze kaminuza yahita ihagaragara burundu, ikindi twabagiriye inama no kuba bashaka abandi bafatanya gukomeza kubaka kaminuza ikomeye kandi ifite ubushobozi mu bijyanye n’amikoro.”

Ubwo icyorezo cya Covid-19, cyagenzaga make amashuri akemererwa gufungura amasomo, hari amashuri by’umwihariko ayigenga atarongeye gufungura ndetse n’abanyeshuri batandukanye batongeye gusubira mu mashuri.

Guverineri Kayitesi yavuze ko muri gahunda yo kureba ibibazo bishobora kuba byarasizwe na Covid-19 muri uru rwego rw’uburezi, bateganya no gusura ibindi bigo by’umwihariko ibyigenga bikorera mu Majyepfo hakarebwa uburyo inzego zafatanyiriza hamwe gushaka umuti.

Guverineri Kayitesi yari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, ​iyi kaminuza ibarizwamo
Guverineri Kayitesi yasuye, anatanga umurongo wazahura Kaminuza ya Gitwe imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo by’amikoro byatumye itinda no gufungura imiryango nyuma y'uko amashuri makuru na za kaminuza yongeye gukomorerwa
Guverineri Kayitesi yari aherekejwe n’abandi bakozi b’Intara y’Amajyepfo bo mu nzego zitandukanye. Bagiranye ibiganiro n’Abagize Inama y’Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)