Bamwe mu baburana mu rubanza rumwe na Rusesabagina bemeye ibyaha babisabira imbabazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abisobanuye uyu munsi barimo General Nsanzubukire Felicien wemeye ko yabaye mu mutwe utemewe ndetse akabisabira imbabazi.

General Major Felicien Nsanzubukire yavuze ko yari afite ipeti rya S/Lt mu ngabo z'u Rwanda mbere yo guhunga ubutegetsi bwa Habyarimana buhiritswe.

Uyu musirikare waburanye bigaragara ko afite intege nkeya ndetse akorora cyane ni umwe mu baregwa ibyaha bikeya.

Aregwa ibyaha bibiri: icyo kuba mu mutwe w'ingabo utemewe yemera ndetse akagisabira imbabazi ndetse n'icyo kuba mu mutwe w'iterabwoba yahakanye.

Yemeye ko yabaye mu mutwe w'ingabo utemewe kuko yari umwe mu bayobozi b'umutwe wa FDLR n'uwa CNRD.

Amateka ye mu gisirikare ngo yatumye yisanga muri iki cyaha ariko ngo ntiyigeze agira umugambi wo kugirira nabi igihugu.

Yavuze ko asaba imbabazi kuri iki cyaha ariko asanga yaragombaga gusubizwa mu buzima busanzwe nk'uko byakorewe abandi nka we batabanje kujyanwa mu nkiko.

Yavuze ko atigeze aba mu mutwe wa FLN ufatwa nk'uwiterabwoba kuko yemeza ko yafashwe mu mwaka wa 2017, igihe we avuga ko uyu mutwe wari utaravuka.

Abarwanyi bo ku rwego rwo hasi

Abandi bireguye uyu munsi barimo abari abarwanyi bo mu rwego rwo hasi bemeye uruhare bagize mu bitero byagabwe ahatandukanye mu Rwanda.

Aba barimo Jean Claude Byukusenge, Ntibiramira Innocent na Shaban Emmanuel. Aba bemeye uruhare bagize mu bitero byagabwe ahatandukanye mu karere ka Rusizi.

Ngo hari aho barasaga amasasu mu kirere byo batagambiriye ahantu runaka kuko babaga bashaka kugaragaza ko umutwe wa FLN uri mu gihugu kandi ufite imbaraga.

Aba bavuga ko bemeye kujya muri ibi bikorwa bemerewe Amafranga kuko nyuma ya buri gitero buri wese yahabwaga amadolari 100 y'Amerika.

Bavuze kandi ko bagabye ibitero bya grenades bitagize uwo bihitana ndetse ngo banatwitse amamodoka.

Umwunganizi wabo mu mategeko, Ngamije Kirabo, yasabye urukiko ko rwazazirikana ukwemera icyaha kw'aba bantu ndetse n'amakuru baruhaye rutari kubona ahandi.

Uwitwa Joseph Ntabanganyimana cyangwa Combe Kalume Matata we aregwa kuba yarambukije abarwanyi bava muri Congo bagabye igitero mu Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yakoze iki cyaha yifashishije ubwato ndetse akaba ari nawe wabarangiye amayira batari guhuriramo n'abasirikare.

Ntabanganyimana uvuga ko yari umushoferi w'amakamyo mu mujyi wa Bukavu, yateye utwatsi ibivugwa n'ubushinjacyaha.

Yavuze ko hari aho abo yafashije kugura ubwato ndetse agasinya ku masezerano y'ubugure ariko ko atazi icyo ubwato bwakoreshejwe nyuma.

Ubushinjacyaha ariko buvuga ko yemeye icyaha ndetse ko yanashyize umukono ku nyandiko mvugo y'ibazwa. Aha ariko Ntabanganyimana avuga ko atazi kwandika no gusoma.

Ngo yemeye gutera igikumwe ariko atazi ibyanditse kuko yari amaze umwaka wose afunze mu buryo bubi cyane.

Ku rutonde rw'abaregwa haracyari abantu 9 batariregura mbere y'uko ubushinjacyaha bugaruka bubasabira ibihano.

Paul Rusesabagina witiriwe uru rubanza we yamaze gutangaza ko atazongera kugaruka mu rubanza kuko yumva nta butabera yizeye.

Biteganijwe ko urubanza ruzakomeza mu cyumweru gitaha, ku itariki ya 13 n'iya 14 z'ukwezi kwa gatanu.

BBC



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/bamwe-mu-baburana-mu-rubanza-rumwe-na-rusesabagina-bemeye-ibyaha-babisabira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)