Badrama yaciye amarenga ko izina rya Marina a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari abantu bakora amasezerano y'ubuzima bwabo, ibi bigira ingaruka ku muhanzi cyane ko ari ho twibanze cyane kubera ko hari ingero nyinshi urebeye nko muri Nigeria aho umuhanzi witwaga Kiss Daniel kuri ubu asigaye witwa Kizz Daniel kubera ko izina rye na ryo ryari riri mu masezerano y'abamurebereraga inyungu ze bakaza kurimubuzaho uburenganzira.

Mu kiganiro n'abanyamakuru hari aho Badrama yari ari gusobanura kuri Marina wagiye atamumenyesheje avuga ko hari ibyo batari bicara ngo baganire harimo uburyo azagira uruhare ku bihangano bya Marina, ku masezerano ye no ku mikoreshereze y'izina rye. Aha ni ho umunyamakuru Ally Soudy yahise afatira abaza Badrama ko yasobanurira abantu neza uburyo imikoreshereze y'izina rya Marina bizagenda. 

Yagize ati "(…) Yeah! Izina na ryo rigira Copy right". Badrama ati "Oya ntabwo naje gusobanura ibibazo biri Technical, ibyo ni ibintu bishobora gukorwa n'abacamanza, ibyo ni ibintu bishobora gukorwa na Marina, icya mbere ni ukwicara na Marina ibyo bibazo tukabyigaho kubera ko birahari, njyewe na Marina ibyo turabizi". Ally Soudy amubajije uko bihagaze Badrama yabiciye ku ruhande cyane avuga ko ari ibyo mu kazi.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo yavugaga ko Marina uherutse gusezera muri The Mane atari abizi ndetse ko atigeze abimenyeshwa cyane ko atari akwiye kuva muri The Mane uko yishakiye.


Badrama yavuze ko isezera rya Marina atari arizi

Ku mpamvu z'uko Marina yasezeye kandi gusezera hari ibyo bamukozeho bishobora kugira ingaruka kuri uyu muhanzikazi cyane ko bica amarenga ko byaba bimeze nk'iby'uyu muhanzi wo muri Nigeria aho Marina ashobora kuba yarasinye ibizatuma agaruka cyangwa bakitabaza inkiko n'ubwo uyu mugabo aterura ngo avuge ukuri neza kuri uyu muhanzikazi.

Yagize ati "Marina afite uburenganzira bwo kuvuga ngo ndajya aha n'aha ariko ntabwo ibye birasobanuka, Queen Cha niwe muhanzi wenyine utarigeze abangamira amategeko n'ubwo kontaro ye hari ibyo tukiganiraho kubera ko ntabwo irasetswa, kuri Marina rero we impamvu yahagaritse amasezerano kenshi aba adashobora kuzitanga mu biganiro atanga cyangwa akaba yabitanga mu rukiko".

Badrama yakomeje avuga ko amasezerano ya Marina harimo ikibazo, ati "Marina afite uburenganzira bwo kuvuga ngo ndi aha n'aha ariko ntabwo byumvikanyweho nta n'impamvu twamenyeshejwe twabonye ibaruwa adushimira n'uwo ariwe ariko avuga ko agiye gukomereza urugendo rwe ahandi kandi nta muntu upfa gusezera gutyo''

Badrama kandi yongeye gukomoza ku buryo yabonye umuhanzikazi Marina amukuye kwa Uncle Austin kandi ko hari icyo yamutanzeho avuga kandi ko byari bikurikije amategeko ndetse ko byaciye mu mucyo rero uyu muhanzikazi nawe yari akwiye kugenda biciye mu mucyo


Biraca amarenga ko Marina ashobora kwamburwa izina

Bibaye aribyo koko nk'uko Badrama yabivuze hakwiyambazwa inkiko kubera ko Badrama we yavuze ko Marina agomba kongera akicara agatekereza ku byo yakoze akareba niba ari ukuri kandi ko ari inshingano za Badrama kugana inkiko n'ubwo bizaterwa n'ibihe biriho aho yahise atanga ingero kuri Safi Madiba nawe bagombaga kugera mu nkiko ariko bikaza kurangira neza atebya cyane ati "Na n'ubu Safi turi inshuti".


No mu bihe bigoye Badrama yabaga ari kumwe na Marina



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105257/badrama-yaciye-amarenga-ko-izina-rya-marina-arifiteho-uburenganzira-marina-yakwitwa-irihe--105257.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)