Amarozi kimwe mu byaba bikozeho umutoza Karekezi Olivier akirukanwa muri Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiyovu Sports yamaze kwirukana umutoza mukuru w'iyi kipe, Karekezi Olivier, amakuru avuga ko kimwe mu byo yazize ari ukudakinisha rutahizamu w'iyi kipe, Babawu Samson wanze gukoresha amarozi.

Amakuru ISIMBI ifitiye gihamya ni uko uyu mubabo wari umutoza mukuru wa Kiyovu na rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Babuwa Samson, umubano wabo utari umeze neza.

Intandaro ya byose ni uko uyu mutoza yaba yarasabye uyu mukinnyi kimwe n'abandi gukoresha uburozi benshi bazi nka 'Juju' undi akanga.

Ku mukino wabaye ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gicurasi 2021, ufungura itsinda B rya shampiyona, Kiyovu Sports yatsinzwe na Rutsiro FC 2-1, ni umukino uyu rutahizamu atagaragayemo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu rutahizamu yanze gukoresha 'Juju' (amarozi benshi bizera ko atanga intsinzi muri ruhago) maze umutoza ahitamo kumushyira hanze.

Umwe mu nshuti za hafi z'uyu mukinnyi yabwiye ISIMBI ko yamaze kubwira ubuyobozi bw'iyi kipe ko igihe cyose bazaba bamusaba gukoresha uburozi atazigera akandagira mu kibuga kuko bihabanye n'imyizerere ye.

Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi uri ku musozo w'amasezerano ye muri Kiyovu Sports aho azarangira mu kwezi gutaha, yamaze gufata umwanzuro ko atazongerera iyi kipe yambara icyatsi n'umweru.

Ibi ni bimwe mu byarakaje perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal kuko atumva uburyo umukinnyi yaguze amuhenze(yatanzweho miliyoni 8 asinya umwaka umwe) yicazwa nta mvune afite ngo kuko yanze gukoresha amarozi, bahitamo gutandukana n'uyu mutoza.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo Kiyovu Sports yasohoye ibaruwa ivuga ko yamaze gutandukana na Karekezi Olivier wayigezemo muri Gicurasi 2020.

Karekezi Olivier yamaze kwirukanwa muri Kiyovu Sports
Babuwa Samson yanze gukoresha Juju, bikozeho umutoza Karekezi Olivier



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarozi-kimwe-mu-byaba-bikozeho-umutoza-karekezi-olivier-akirukanwa-muri-kiyovu-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)