Amahitamo ni ay'Abanyarwanda ariko nanjye nahitamo- Perezida Kagame ku kongera kwiyamamaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabitangaje mu kiganiro yagiranye na France24, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa by'umwihariko uko yakiriye Raporo yacukumbuye uruhare rw'iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ibindi.

Perezida Kagame watangiye kuyobora u Rwanda mu 2000, yabajijwe icyo ateganya ku bijyanye no kuziyamamaza mu 2024 avuga ko Abanyarwanda aribo bafite amahitamo nubwo na we ashobora kubitekerezaho.

Yagize ati 'Hejuru ya byose, nifuza ko Imana yakomeza kumpa ubuzima bwiza nk'umuntu. Ibindi bya politiki, Abanyarwanda bazahitamo ariko nanjye nshobora guhitamo.'

Umukuru w'Igihugu yavuze kandi ko kuba Abanyarwanda bashobora kumubwira ko bagikeneye ko abayobora bitabuza ko na we nk'umuntu ashobora gufata icye cyemezo.

Ati 'N'ubwo Abanyarwanda bavuga bati oya, turacyagukeneye […] ni ikintu cy'ingenzi ariko nanjye nshobora kuvuga nti murabizi? Ndumva nshaka gukora ibindi.'

Nyuma y'ubusabe bw'Abanyarwanda bwo kuvugurura ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga, Perezida Kagame yemerewe kwiyamamaza kugeza mu 2035.

Ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, nyuma yo kuvugururwa ivuga ko 'Perezida wa Repubulika atorerwa manda y'imyaka itanu. Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.'

Riteganya ko Perezida Kagame nk'uwari ku butegetsi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe.

Rikomeza rigira riti 'Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo ya 101 y'iri Tegeko Nshinga, hitawe ku busabe bw'Abanyarwanda bwabaye mbere y'uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n'amateka mabi rwanyuzemo n'inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w'iterambere rirambye; hashyizweho manda imwe y'imyaka irindwi ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo.'

Ni ukuvuga ko ibiteganywa mu ngingo ya 101 y'Itegeko Nshinga bizatangira gukurikizwa nyuma ya manda y'indi myaka irindwi.

Mu myaka ine ishize ya manda ya gatatu ya Perezida Kagame 2017-2024, u Rwanda rwakomeje kwimakaza imibereho myiza, umutekano w'Abanyarwanda ndetse igihugu gikomeje kugirirwa icyizere mu ruhando mpuzamahanga haba mu gusurwa muri gahunda ya Visit Rwanda, guhabwa kwakira inama zo ku rwego rwo hejuru, ruri no ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu korohereza ishoramari.

Perezida Kagame yavuze ko amahitamo ku kongera kwiyamamaza kwe ari ay'Abanyarwanda ariko na we afite amahitamo ye nk'umuntu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amahitamo-ni-ay-abanyarwanda-ariko-nanjye-nahitamo-perezida-kagame-ku-kongera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)