Abayobozi b'amadini n'amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy'ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by'umwihariko iryibasira abagore n'abana, i Musanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hakunze kumvikana abashakanye bicanye, abana basambanyijwe cyangwa se abantu biyahuye byose biturutse ku bibazo biri mu miryango, ahanini biba bimaze igihe ariko bitarakumiriwe hakiri kare kandi byarashobokaga.

Ni amahugurwa yabaye kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Musanze habereye amahugurwa agenewe abanyamadini, yateguwe n'Ihuriro ry'Abayobozi b'Amadini n'Amatorero mu gihugu, Rwanda Religious Leaders Initiative ku bufatanye n'Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO). Ku nkunga ya UN WOMEN.

Ayo mahugurwa yari agamije guha abanyamadini n'amatorero bo mu ntara y'Amajyaruguru ubumenyi bwo gukurikirana ibibazo biri mu bayoboke babo hakiri kare, bakagira uruhare mu kubikemura aho kugira ngo bimenyekane byafashe indi ntera.
Kiyobe Aline Umwe mu bari bitabiriye ayo mahugurwa, avuga ko ahakuye imbaraga zo kwegera abaturage mu gihe bafite ibibazo, abafite ibibazo by'ihohoterwa mu muryango bikamenyekana kare kugira ngo birinde ingaruka zishobora gukurikira kutabikemura.
Ati 'Bajye batwitabaza ariko natwe tubegere tuganire nabo, tugerageze kubafasha, twumva icyo twabafasha aho kugira ngo biyahure cyangwa banicane.'

Rev Pasiteri Matabaro Jonas Uhagarariye Rwanda Religious Leaders Initiative mu Majyaruguru, avuga ko abanyamadini bagomba kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa mu miryango kuko umuryango umeze nabi, n'igihugu ntaho kiba kigana. Ati 'Abanyamadini n'amatorero bagomba gusobanurirwa kugira ngo bagire uruhare mu kubaka u Rwanda. Ihohoterwa iyo riri mu muryango n'abawukomokaho bose bagira ibibazo, abaturanyi n'igihugu cyose. Igihugu kirimo ihohoterwa ntikiba gihari.'

Umuyobozi w'Itorero rya Bethany Fellowship Christian Church mu Rwanda, Bishop Alfred Gatabazi yavuze ko abanyamadini baramutse bakurikiranye ibibazo by'abayoboke babo dore ko banabumvira cyane, byagira uruhare mu kugabanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Ati 'Icya mbere abantu baganira bakavuga ukuri, ntibihererane ibibazo kuko hari abashinzwe kubumva. Abanyamadini bahura n'abantu benshi, bagende bababwire ko nta mpamvu yo kwihererana ibibazo bitazabaviramo ibindi birimo kwicana. Rwose nibegere ubuyobozi.'

Abanyamadini nka bamwe mu bahura kenshi n'abaturage, basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy'ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by'umwihariko iryibasira abagore n'abana.

The post Abayobozi b'amadini n'amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy'ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by'umwihariko iryibasira abagore n'abana, i Musanze appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abayobozi-bamadini-namatorero-basabwe-ubufasha-mu-gukemura-burundu-ikibazo-cyihohoterwa-rikorerwa-mu-muryango-byumwihariko-iryibasira-abagore-nabana-i-mu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)