Abana bari kunanira ababyeyi, cyangwa ni ababyeyi bari kunanira abana? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwiyahuza ibiyobyabwenge, gusharira mu mitima, kuba abarakare, kwishora mu ngeso z'ubusambanyi, uburaya, ubujura, ubwicanyi, kwiyahura, kwigomeka, kutagirwa inama, kurya ibyo umuntu atakoreye, ubunebwe, izo ni zimwe mu ngeso mbi turi kubona zeze mu bana bacu, mbese gutandukana n'inzira yose nziza itegura umuntu kuba umugabo nyamugabo n'umugore nyamugore birimo gufata indi ntera. Ibi bituma umuntu yibaza ejo hazaza h'imiryango ari nayo igize igihugu akahabura.

Ntabwo dukwiye kubaza abana ibyo tutabahaye

Bibabaza ababyeyi cyane iyo babona izina ryiza bagerageje kubaka ntawuzarisigarana mubo babyaye. Mu Kinyarwanda baca umugani ngo: 'Umwana apfa mu iterura'. Ibi biratwereka ko abanyarwanda bari babizi kuva na kera ko uburere bw'umwana butangira kare, ku buryo umwana uterurwa umwe tuba twibwira ko ataragira ubwenge buhagije ari hariya hatangirira uburere bwe!

Hari impamvu nyinshi ziri gutuma ingeso mbi ziyongera mu rubyiruko rw'uyu munsi. Inyinshi muri zo zishingiye ku babyeyi batakigira umwanya wo kwita ku rubyaro rwabo.

 Ubuzima bwarahenze

Ubuzima burahenze ku buryo bisigaye bisaba ko akenshi ababyeyi bombi bahaguruka bakajya gukora bigatuma umwana abura umwitaho uko bikwiye. Kera abagabo bajyaga mu mirimo, abagore bagasigarana n'abana mu rugo bakababera ba mwarimu ba mbere mu rugo.

Abagore basigaraga bumvisha abana ya mirongo migari y'uburere ngenderwaho yashyizweho na 'PAPA'. Ibi byatumaga abana bakurana uburere n'urukundo bikabaremamo ubumuntu no kuzaba nabo ababyeyi bazi agaciro ka 'papa' n'aka 'mama', ndetse n'agaciro k'urugo n'umuryango muri rusange.

Umuti

Ni byiza ko mujyana abana banyu mu marerero yabigenewe (daycare and babysitting centers). Umwana uri munsi y'imyaka itatu, utaratangira icyiciro cy'amashuri y'inshuke (Nursery section) akwiriye nawe kwitabwaho akajya asigara mu irerero rifite abantu babyigiye kandi babikunze.

Abana bakwiriye kureka kwirirwana mu ngo n'abantu batazwi neza aho badashobora kwivugira ngo bitabarize ibibazo bahura nabyo. Ibi bizatuma ababyeyi bajya mu mirimo yabo batuje bibafashe kugira umusaruro ufatika kandi n'abana bazakurira mu bwisanzure, barinzwe kandi bitaweho bibafashe mu mikurire, mu myigire no mu ndangagaciro.

Burya gufata umwana akirirwana n'umuntu muhuye akuze utazi iwabo, utazi uko yakuze, utazi icyatumye akugeraho ni ikibazo. Uwo si we wakwifuza ko yandika amagambo ya mbere ku bwonko bw'umwana wawe! Kereka icyakora mwe mufite abantu mwizeye ku kigero cyo hejuru. Abadafite ubushobozi nabo ni byiza ko mwigomwa amasaha y'umunsi mugataha kare mu kajya kwita ku bo mwabyaye. Aha birasaba ko mwumvikana umubyeyi umwe bikaba ngombwa ko akora cyane akaziba icyuho cy'uwatashye kare.

 Kwikunda gukabije kw'abantu b'iki gihe

Abantu barashaka kwiyitaho ubwabo bagasa nk'abatagifite urukundo rw'ababo! Ibirangaza nabyo rero byabaye byinshi ku buryo ababyeyi nabo batakiba mu ngo zabo ndetse n'iyo baba bahari ariko mu mutwe ugasanga badahari.

Ababyeyi bamwe bahora mu birori bidashira ( ubukwe, bridal shower, ibyo mu nsengero, kwizihiza iminsi mikuru y'amavuko, imipira, utubari n'ibindi.) Iyo batagiye muri ibyo baba bari ku mbuga nkoranyambaga umunsi wose ku buryo abana usanga agahinda karabishe.

Ikindi ni uko burya kurera birimo imvune nyinshi zirimo kurara ijoro n'izindi ku buryo umuntu udafite kwihangana rwose aterera iyo akajugunyira umwana umukozi kandi nta kidasanzwe we ari gukora.

Umuti: Aha nta byinshi mvuga kuko umuti uragaragara! Ababyeyi bagomba kwigomwa gahunda zimwe na zimwe bakita ku bana babo! Aha ndetse sinatinya no kuvuga ko hari abagomba no kwibaza niba bazashobora kurera koko! Kuko icyo kibazo nicyo kizatuma bamenya niba bagomba guhita babyara cyangwa bazategereza kugeza igihe bumva biteguye - kuko kurera si ibintu byoroshye muri iyi minsi.

 Kumva nabi politike y'uburinganire

Politike y'uburinganire hari aho yagiye yakirwa mu buryo butari bwo! Abagore bamwe babifashe nk'irushanwa hagati y'umugabo n'umugore, abagabo nabo babifata nko 'kubateza abagore'. Kandi mu by'ukuri siko bimeze! Uburinganire n'iterambere ry'umugore, ni uburyo bwo kumva ko umugabo n'umugore bahabwa amahirwe angana. Nta wusumba undi hakurikijwe igitsina ahubwo baruzuzanya.

Ntabwo uburinganire ari uguhangana.

Hari imirimo umugore atakora igihe cyose, nyamara umugabo yakora, hari n'iyo umugore yakora umugabo atakora. Umugore ntiyasakara inzu cyangwa ngo yurire inkingi gukora amashanyarazi n'inda y'imvutsi. Umugabo nawe ntiyakonsa cyangwa ngo atwite. Hari impamvu Imana itahaye umugabo ibere rimwe ngo umwana yonke ngo irindi naryo irihe umugore bajye basimburana bibe aribyo byitwa uburinganire.

Kuba umugore yahabwa amahirwe angana na ay'umugabo ntibizatume abantu batandukira ngo birengagize inshingano z'ibanze mu rugo. Aya makimbirane rero niyo yabyaye 'ntibindeba' aho umwe anyura aha undi akanyura hariya bakaza guhurira mu rugo bose ntawita ku bana.

Umuti: Uburinganire si uburyo bwaje bwo gukandamiza abagabo, nta n'ubwo ari uburyo bwo gutuma umugore yibagirwa inshingano ze. Ni uburyo bwo kwibukiranya ko buri wese afite uburenganzira kandi ahabwa n'amategeko bityo ntawugomba gukandamizwa! Mwicare muganire, mugabane inshingano! Kandi burya ibi birikora igihe mukundanye.

Ababyeyi benshi bisuzumye neza basanga abana ataribo bari kunanira ababyeyi ahubwo ari babyeyi bari kunanira abana. Nitwitwa kubo turi kubyara tuzaba turi no kwita ku gihugu.

Urubyaro ni Imana irutanga, izanabaza buri muntu wabyaye uruhare yagize mu kurera abana be, haba mu kubagaburira no kubigisha no kubereka inzira y'ubuzima bufite indangagaciro z'umuntu nyamuntu. Ababyeyi nibo ba mwarimu ba mbere bo kwereka abana imyitwarire yiyubaha,yubaha abantu, yubaha igihugu, ndetse yubaha Imana.(Gutegeka kwa kabiri 11:18-21)

Rosine Ingabire

Umuyobozi w'ishuri ry'inshuke 'LA SAETA Day Care and Babysitting'

Source: Igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Abana-bari-kunanira-ababyeyi-cyangwa-ni-ababyeyi-bari-kunanira-abana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)