Young Grace avuze ku mukunzi we mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mubyeyi w'umwana umwe, mbere y'uko yibaruka imfura ye, yari ari mu rukundo na Pique banabyaranye ndetse yari yaramwambitse impeta amusaba kumubere umugore undi na we yari yarabimwemereye ariko ibyabo byaje kurangira batabanye.

Nyuma yo kwibaruka, uyu muraperikazi wakanyujijeho mu bihe byashize, yavuze ko ashyize imbere kwita ku mwana we ndetse icyo gihe yavugaga ko yuzuye ibinezaneza byo kwitwa umubyeyi.

Ubwo habaga umunsi wahariwe abakundanye uba tariki 14 Gashyantare, Young Grace yagaragaje impano yavuze ko yahawe n'umukunzi we.

Uyu muhanzikazi uherutse kujya i Dubai mu kwezi gushize kwa Werurwe, yagaragaje impano yazaniye abantu batandukanye barimo n'iy'umukunzi we.

Mu kiganiro yagiranye Isimbi, yemeje ko ubu afite umukunzi mushya babyumva kimwe ariko ko bitarakomera.

Yagize ati 'Ntabwo ndurimo neza [urukundo], umuntu tuba tuvugana twishimanye ntabwo yabura ariko ntabwo tubirimo neza biri aho, turacyari mu igerageza.'
Gusa ntiyavuze izina ry'uwo mukunzi we mushya akizeza ko igihe nikigera azabitangaza.

Uyu mugore amaze iminsi afite n'ikiganiro gitambuka kuri television atumiramo abantu bagiye babyara batabana n'abo babyaranye bakagaragaza uko bagiye biyakira ndetse n'urugendo rw'ibyo byanyuzemo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Young-Grace-avuze-ku-mukunzi-we-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)