Wayne Rooney yubatse icyumba azajya anyweramo itabi n'inzoga mu nzu ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyabigwi w'imyaka 35 afite inzu ya miliyoni 20 z'amapawundi yahisemo gushyiramo iki cyumba.

Wayne n'umugore we Coleen bazwi nk'abakiriya bahoraho ba Puffin' Rooms i Liverpool aho banywera inzoga zitandukanye zirimo umuvinyo, champagnes, cocktails n'andi moko arenga 20 ya whisky.

Umwe mu bahaye amakuru The sun yagize ati 'Puffin Rooms niho hantu hihariye Wayne yishimishiriza cyane.Amaze imyaka myinshi ahajyana na Coleen.'

Bakunda hariya ndetse buri gihe barahanyura iyo bari mu mujyi wa Liverpool.Bashakaga inzu bashyiramo ibyo bifuza byose.Iki cyari ku rutonde rw'ibyo wayne yifuza.

Uyu mutoza wa Derby County yavuguruye inzu ye yari ishaje nyuma yo kongera ubutaka akubaka inzu nziza cyane.

Iyi nzu ya Rooney irimo cinema, gym, pisine, bar, wine n'ibindi bitandukanye cyane ko ngo amafaranga kuri iki cyamamare atari ikibazo.


Rooney n'umugore we bazwiho gukunda agasembuye



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/wayne-rooney-yubatse-icyumba-azajya-anyweramo-itabi-n-inzoga-mu-nzu-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)