Umukinnyi wa filime Samantha nyuma y'iminsi ibiri yibarutse, umwana we yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa filime uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, Ingabire Pascaline[Samantha] nyuma y'iminsi ibiri yibarutse, umwana we w'umukobwa yitabye Imana.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2021 nibwo Samantha yibarutse hari nyuma yo kuva mu kiganiro na ISIMBI TV, yabyariye mu bitaro bya CHUK.

Akimara gukora iki kiganiro yabaye akigera imuhira aho atuye ku Kicukiro afatwa n'ibise bahita bamwihutishiriza kwa muganga, ahageze yahise abyara.

Uyu mubyeyi, Ingabire Pascaline uzwi cyane muri sinema mu Rwanda. Yamamaye ku izina rya Samantha kubera filime yakinnyemo 'Umukobwa Samantha' yamwitiriwe; muri iki gihe nabwo akunzwe cyane mu yitwa Inzozi Series aho akinamo yitwa Mukaneza, mu gitondo cy'ejo ku wa Gatandatu, Samantha yabwiye umunyamakuru wa ISIMBI.RW ko we n'umwana bameze neza.

Yagize ati "Nkiva aho mu kiganiro nageze mu rugo birahinduka, bahise banjyana kwa muganga mpageze bahise bambaga[...] Umwana yavutse, ubu ameze neza n'ubwo amezi icyenda yari ataruzura neza."

Umwana wa Samantha akaba yari yavutse afite amezi arindwi.

Kuri iki Cyumweru nibwo inkuru mbi yamenyekanye ko uyu mwana w'umukobwa yitabye Imana nyuma y'umunsi umwe gusa avutse.

Samantha nyuma yo kwibaruka umwana we yitabye Imana



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/umukinnyi-wa-filime-samantha-nyuma-y-iminsi-ibiri-yibarutse-umwana-we-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)