Umugore yarakariwe na benshi kubera ukuntu yishe ubukwe bw'umukobwa we akambara agatimba nawe ku bukwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chassidy Rice w'imyaka 24 ukomoka Ohio, yagiye mu bukwe yambaye ikanzu bisanzwe ariko na nyina umubyara nawe yahise ajya gushaka indi kanzu nawe ataha ubukwe ayambaye.

Uyu mukobwa ababaye yagize ati 'Uyu munsi ni umunsi wanjye ariko na mama nawe yambitswe impeta.Nifuzaga ko uyu munsi waba uwanjye na mama nawe akazashaka uwe ariko na mama yambaye ikanzu.'

Chassidy yavuze ko yashakaga ikanzu ya $3,000 y'akataraboneka ndetse ngo yamaze amezi 7 ayishakisha.

Harlene nyina w'uyu mukobwa yagize ati 'Nanjye nashakaga kwambara ikanzu uyu munsi.'

Ubwo uyu mugeni yasohokaga yambaye ikanzu ari kumwe n'abamuherekeje yabuze mama we ariko nyuma aza kugera mu bukwe bwe nawe yambaye ikanzu.

Chassidy yagize ati 'Yambaye iyo kanzu nkiyambara.Numvise umunsi wanjye upfuye.Uyu munsi wari uwanjye ariko wahindutse uwe.'

Uyu mugore yavuze ko akibona uyu mukobwa ababaye yagize ati 'Nahise numva nayikuramo.Mbonye igisubizo cya Chassidy nahise nicuza.Numvise nabaye umuhemu.'



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yarakariwe-na-benshi-kubera-ukuntu-yishe-ubukwe-bw-umukobwa-we-akambara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)