Wa mukobwa w'ikizungerezi wabyaranye na Safi Madiba ari mu munyenga w'urukundo n'umukunzi we mushya (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mwaka ushize wa 2020 nibwo hamenyekane ko umuhanzi Safi Madiba afite umwana w'umuhungu ufite imyaka 5 yamavuko ariko yari yaragize ibanga aho byavugwa ko yamubyaranye n'umukobwa witwa Rudahunga Clarisse, kuri ubu hamenyekane umusore bari kumwe mu rukundo ari we M-Cool wo mu itsinda rya B Gun.

Kumenya uyu mubyeyi byaturutse ku mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ateruye umwana Safi aherutse kwemeza ko ari uwe, ndetse mu kwivuga uwo ariwe yanditse ko ari 'Mama wa N Jaden Lion'.

Mu minsi ishize abakurikira Rudahusha batunguwe no kubona amafoto aca amarenga ko yaba asigaye akundana na M-Cool, umwe mu basore bubatse izina mu muziki w'u Rwanda binyuze mu itsinda rya B Gun.

Amakuru yizewe ahamya ko M-Cool na Rudahusha bamaze igihe kinini bakundana ariko barabigize ibanga rikomeye ku buryo atari ibintu bifuzaga ko bijya mu itangazamakuru.

M-Cool yaherukaga kuvugwa mu rukundo mu myaka ishize, aho yamaze igihe bizwi ko akundana na Aline umwe mu bakobwa bubatse izina mu muziki w'u Rwanda kubera kugaragara mu mashusho y'indirimbo.

Bari mu rukundo

Aline yaje gufata rimwe mu mazina y'umukunzi we ahita yitwa Aline Cool biturutse ku mateka y'urukundo rudasanzwe n'umuhanzi M-Cool.

Rudahusha ateruye umwana wa Safi Madiba

Nyuma y'uko aba batandukanye, M-Cool yari amaze imyaka myinshi atongeye kuvugwa mu nkuru z'urukundo ndetse n'urwo akundana na Rudahusha yagerageje kurugira ibanga rikomeye.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wikizungerezi-wabyaranye-na-safi-madiba-ari-mu-munyenga-wurukundo-numukunzi-we-mushya-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)