Uwayezu Valens ufite imihangire n'imiririmbire myiza yatanze ubutumwa bukomeye, ku baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buzima bwa buri munsi, abantu bahura n'inzitizi zibintu bibi bitandukanye cyane cyane muri cya gihe wifuzaga gukora ibyiza, nyamara ugasanga inzira zanze gufunguka  ahubwo ibibi bigashaka kukwigarurira. Aha niho Uwayezu Valens yakuye igitekerezo cyo kuza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uwayezu Valens ufite imihangire n'imiririmbire , yabwiye Impanuro.rw ko umuziki we ugiye kwibanda ku kuramya no guhimbaza Imana, kandi ko, atagambiriye amaronko ahubwo ari ugusakaza ubutumwa bwamamaza Imana.

Ati 'Nje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ntabwo nje muri ba bandi bashakamo inyungu ku giti cyabo, kuko abenshi baza mu muziki bakurikiye inyungu, amafaranga; ngewe icyonshaka ni ukugira ngo ubutumwa bwange bwamamare bugere  kuri buri wese.' Avuga ko icyo ashaka ari uko ubutumwa bwe bwibutsa abantu kwihana bakava ku rwego rubi bakajya aho Imana yifuza kubabona bari kandi n'abafite imvune zo mu mutima bakabohoka

 

Nubwo akorera umuziki we mu Rwanda ,mu Ntara y'amajyepfo, Uwayezu Valens avuga ko atifuza ko wagarukira mu Rwanda gusa, ahubwo, gahunda ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bukagera kuri bose; mu gihugu ndetse n' ahandi hatandukanye ku Isi yose.

Uyu muhanzi ufite ijwi ryiza ritambutswamo ubutumwa bwiza, kugeza ubu amaze gusohora indirimbo 3 harimo, Imbabazi Ungirira , Urankunda Yesu, Ijwi ry'ubuzima; ariko avuga ko afite nyinshi yanditse zigikeneye gutunganywa akabona kuzishyira hanze. Avuga ko ubundi umuziki ari ibintu bimurimo kuko ngo yabitangiye kera akiri muto mu ma korari, ariko kubera ishuri ndetse n'ubushobozi buke akabigenza gake ariko ubu yiyemeje kwamamaza ubutumwabwiza abinyujije mu ndirimbo nkuko Imana yamuhaye impano yo kuririmba.

Reba hano indirimbo Uwayezu Valens yagiye ashyira hanze:

Reba hano indirimbo Imbabazi Ungirira

Reba hano indirimbo Urankunda Yesu

Reba hano indirimbo Ijwi ry'ubuzima



Source : https://impanuro.rw/2021/04/29/uwayezu-valens-ufite-imihangire-nimiririmbire-myiza-yatanze-ubutumwa-bukomeye-ku-baririmba-indirimbo-zo-kuramya-no-guhimbaza-imana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)