Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu ruzinduko ari kugirira mu Rwanda hamwe n'itsinda ayoboye aho basuye Gereza ya Nsinda ndetse n'Ishuri rikuru rya RCS byose biherereye mu Karere ka Rwamagana.
Umuyobozi wa Gereza ya Nsinda, CSP Elly Karangwa, yavuze ko iyi gereza iri kugororerwamo imfungwa 14 628, avuga ko kuba abagororwa bigishwa imyuga byaziye igihe kuko bibafasha mu kubagorora neza.
CSP Karangwa yavuze ko hari abantu baza gufungwa bisa n'aho ubuzima bwananiranye ariko ngo iyo bahagejejwe bakigishwa umwuga basubira hanze babasha kuba bazi umwuga runaka kuburyo batongera gukora ibyaha.
Umuyobozi w'Urwego rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa muri Zambia, Dr Chisela Chileshe yavuze ko yishimiye igikorwa cyo kwigisha abagororwa imyuga ndetse n'uburyo bakurikirana abo bagororwa.
Yavuze ko Afurika ikeneye kwigisha buri muntu mu rwego rwo gutuma abantu bose bagira ubumenyi bw'ibanze ku myuga itandukanye.
Ati ' Twize uburyo ibintu byanyu biri ku murongo n'uburyo mwigisha abagororwa banyu hagamijwe kubahindurira ubuzima. Buri mugororwa wigishijwe umwuga akabona ibikoresho bizagabanya abanyabyaha mu muryango, igihugu cyanyu kizabaho kidafite ibyaha kandi uko munigisha abagororwa benshi ni nako abeshi bashira muri gereza ahubwo bakabona umwuga ubafasha kwinjiza.'
Intego ni zose ku bagororwa biga imyuga
Bamwe mu bagororwa biga imyuga muri gereza ya Nsinda bavuga ko bafite intego yo kwiteza imbere mu gihe bazaba basoje igihano cyabo ngo kuko imyuga bari kwigishwa bizeye ko izabafasha mu kugira imibereho myiza.
Bagabo Samuel wakatiwe imyaka itatu kuri ubu akaba amazemo umwaka n'igice, yavuze ko kuba ari kwiga umwuga wo gutunganya amazi bizamufasha kwiteza imbere mu gihe yasubiye hanze.
Ati ' Uyu mwuga uzamfasha kwiteza imbere kuburyo ntakongera gukora amakosa ngo ngaruke gufungwa, ndashimira abayobozi bacu batekereje gushinga iri shuri.'
Habanabakize Thomas wafunzwe mu mwaka wa 2018 aho yakatiwe imyaka itanu, yavuze ko umwuga yiga ujyanye no gukora amashanyarazi uzamufasha kwirinda kongera gukora ibyaha.
Ati ' Intego yanjye ni uko nzasohoka nkagenda nkakoresha ubumenyi nkura hano sinsubire mu byaha nabagamo mbere. Ndashaka guteza imbere umuryango wanjye hamwe n'igihugu.'
Kuri ubu Gereza eshanu nizo zigishirizwamo imyuga icumi yatoranyijwe mu rwego rwo gufasha abagororwa gusohoka hari umwuga bazi, izo ni gereza ya Rubavu yigishirizwamo gutunganya impu, Huye yigishirizwamo umwuga wo gukora ibintu bitandukanye mu mbaho, Nyanza yigishirizwamo ikoranabuhanga n'ubudozi.
Gereza ya Rwamagana yo yigishirizwamo gutunganya amazi, amashanyarazi, gusudira ndetse n'ubwubatsi naho muri gereza ya Nyarugenge ho higishirizwamo imyuga irimo ubudozi, gutunganya imisatsi n'ubundi bwiza bwo ku mubiri, gukanika imodoka ndetse n'ikoranabuhanga.
Mu minsi ishize umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n'Ubumenyi ngiro, Umukunzi Paul, yavuze ko impamyabushobozi zihabwa abagororwa bazajya banazikoresha mu buzima bwo hanze ngo kuko porogaramu bagenderaho biga ari isanzwe.
Amafoto: Uwumukiza Nanie