Umunyamakuru wakunze umukobwa wo mu cyaro akamubenga byahaye inganzo Victor Rukotana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi Victor Rukotana washyize hanze iyi ndirimbo yise Kideyo, avuga ko ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku nkuru mpamo y'umunyamakuru ukorera mu Rwanda ariko atifuje gutangaza.

Uyu muhanzi uherutse gusinya muri Label nshya izwi nka Edman Entertainment, avuga ko igitecyerezo cy'iriya ndirimbo cyashibutse ku nkuru yatekererejwe n'umwe mu banyamakuru bo mu Rwanda wamubwiye uko yakunze umukobwa akiri mu cyaro ariko akamutera umugongo.

Yagize ati 'Ubwo yari akiri mu cyaro ataraza mu Mujyi yakunze umukobwa akajya kumutereta ariko umukobwa buri munsi akamwangira.'

Akomeza avuga ko igihe kimwe uwo munyamakuru yakoze ibishoboka byose ngo uriya mukobwa amukunde bikanga hanyuma yigira inama yo guhimba amayeri yumvaga ko hari icyo yamufasha.

Ngo yaje kubeshya uyu mukobwa ko hari umusore witwa Kideyo urembye umeze nabi kandi ko ntakindi cyamuvura atari uwo mukobwa.

Ngo uwo mukobwa yabanje gutsimbarara ariko nyuma aza kujya kumureba asanga ni wa munyamakuru birangira n'ubundi ntacyo bitanze.

Mu mashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu cyaro, Victor Rukotana ni we ukina ari we Kideyo wabenzwe n'uwo mukobwa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umunyamakuru-wakunze-umukobwa-wo-mu-cyaro-akamubenga-byahaye-inganzo-Victor-Rukotana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)