Nyamagabe: Polisi yataye muri yombi abacyekwaho kwiba insinga z'amashanyarazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Tare kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mata yafashe abantu 4 bamaze kwiba ikizingo cy'insinga z'amashanyarazi  zipima ibiro 40. Abafashwe ni Ntawukuriryayo Samuel w'imyaka 21, Manirakuzwa Jean Damascene w'imyaka  25, Sindayiheba Alexis ufite imyaka  28 na  Ndikumana Elie w'imyaka 26. Bafatiwe mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Tare, Akagari ka Gasarenda mu Mudugudu wa Murangara.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe nyuma yo kwiba kirya kizingo cy'insinga z'amashanyarazi bajya kuzigurisha ku mucuruzi ugura ibyuma bishaje (injyamani) nyuma uwo mucuruzi atanga amakuru.

Ati'Abakozi bo mu kigo cy'Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu(REG)  muri iyi minsi barimo guhanga umuyoboro mushya w'amashanyarazi kuva Gasarenda-Kitabi(Shara). Ubwo bari muri ibyo bikorwa baje kubitsa umuturage ikizingo cy'insinga z'amashanyarazi kugira ngo nibucya bakomeze akazi nibwo bariya basore bagiye mu rugo aho bazibikije baraziba.'

SP Kanamugire akomeza avuga ko bamaze kuziba bazishyiriye umuntu usanzwe ugura ibyuma bishaje bagira ngo agure izo nsinga abahe amafaranga, uwo mucuruzi niwe waje gutanga amakuru barafatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yashimiye umuturage watanze amakuru ariko agaya  bamwe mu bantu usanga bashishikajwe no kubangamira ibikorwa byiza by'amajyambere  Leta igenda igeza ku baturage.

Ati'Kiriya kigo cyarimo kwegereza abaturage umuriro w'amashanyarazi abaturge benshi kuko barimo guhanga umuyoboro mugari w'amashanyarazi Gasarenda-Kitabi. Birababaje kubona abantu b'abasore nka bariya biba insinga zarimo gukoreshwa bakajya kuzigurisha ahubwo aribo bakagombye kuzirinda.'

Yashishikarije abaturage muri rusange kujya baba maso bakarinda ibikorwaremezo Leta igenda ibegereza kugira ngo hatagira ababyangiza. Yakanguriye abaturage cyane cyane urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora aho guhora bararikiye amafaranga bakuye mu nzira zitemewe n'amategeko.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Tare kugira ngo bakorerwe idosiye.

Iyi foto yakoreshejwe yakuwe kuri interineti, ku rubuga rwa RNP



Source : https://impanuro.rw/2021/04/21/nyamagabe-polisi-yataye-muri-yombi-abacyekwaho-kwiba-insinga-zamashanyarazi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)