Equity Bank yashyizeho inguzanyo nshya yitezweho guhindurira ubuzima abahinzi n’aborozi -

webrwanda
0

Iyi nguzanyo Equity Bank yayimuritse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mata 2021 mu muhango wabereye mu Karere ka Rwamagana. Mu bihingwa umunani byamuritswe n’iyi banki izajya yorohereza abaka inguzanyo birimo umuceri, ibigori, ibirayi, icyayi, ikawa, ubworozi bw’inka, ubworozi bw’inkoko n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.

Ibi bihingwa kimwe n’indi mishinga yo mu bworozi Equity Bank yabimuritse nyuma y’ubushakashatsi yakoze ifatanyije n’Ikigo gitsura Amajyambere cy’Abongereza UKaid kibicishije mu Kigo cya IMSAR kimenyerewe mu gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi muri Equity bank, Umugwaneza Belise, yavuze ko bazatanga inguzanyo mu byiciro bibiri. Yasobanuye ko icya mbere kirimo inguzanyo z’igihe gito zizajya zimara hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe, zihabwa umuhinzi wifuza amafaranga yo kugura inyongeramusaruro, imashini zo guhinga n’ibindi bimufasha kongera umusaruro mu gihe gito.

Yakomeje ati “Icyiciro cya kabiri kirimo abahinzi bifuza kwagura ubuhinzi bwabo nibura bakubaka nk’inganda, ubwanikiro bunini n’ibindi bikorwa byagutse ariko biteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bo bakazajya bahabwa inguzanyo bishyure guhera ku myaka ibiri kugera ku myaka icumi. Aba bose nta ngwate bazajya bakwa ahubwo ingwate ikazajya iba ibikorwa bakora.’’

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko bamaze igihe kinini bakora ubushakashatsi kugira ngo bamenye igikenewe kugira ngo ubuhinzi butere imbere mu Rwanda.

Yavuze ko buri gihingwa bagifashe bakareba ibikenewe byose kugira ngo gitere imbere abagihinga nabo batere imbere.

Ati "Kimwe nk’uko dushora imari mu bwubatsi, ubwikorezi, ubucuruzi n’ibindi, mu buhinzi n’ubworozi twakoze ubushakashatsi kugira ngo tumenye icyo banki yakora kugira ngo ifashe icyo gice nubwo atari twe twenyine tuyikoramo."

Nyuma y’ubwo bushakashatsi, Equity Bank yasanze igisubizo ari ugushora imari mu buhinzi aho yashinze ishami rishinzwe ubuhinzi n’ubworozi.

Hannington Namara yavuze ko amafaranga ubusanzwe bashoraga mu buhinzi ari munsi ya 10% y’inguzanyo batangaga ariko ngo kuri ubu barifuza kujya hejuru ya 30%.

Ati "Icyifuzo cyacu ni uko byanarengaho ariko ntituzajya munsi ya 30%, uko tubikora gutya amafaranga akajya mu buhinzi ni nako igihugu gitera imbere kuko ubuhinzi n’ubworozi ni byo bikorwa n’abaturage benshi. Ubu tugiye gukorana na bo kugira ngo turebe uko twabyaza umusaruro iki gice."

Namara yavuze ko buri muturage wifuza inguzanyo azajya abanza kuganira na banki kugira ngo harebwe uburyo azunguka ku buryo atazakwa inyungu iri hejuru ku nguzanyo azajya ahabwa.

Mu mitangire y’iyi nguzanyo, biteganyijwe ko inyungu izajya yakwa umuntu bitewe n’umushinga afite n’uko azunguka ngo nta nyungu ihoraho bazigera bagira.

Anna Wilson uhagarariye Ikigo gitsura amajyambere cy’Abongereza UKaid, yavuze ko bishimiye gufatanya na Equity Bank mu kuzamura ubuhinzi mu Rwanda ngo kuko kuri ubu iyo urebye usanga bushorwamo 2% nyamara ari igice gitunze abaturage benshi aho bukorwa n’abarenga 70%.

Yavuze ko kuri ubu mu myaka ine IMSAR yashoye arenga miliyari 13 Frw mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Abahinzi bishimiye uburyo Equity bank igiye gushora mu buhinzi

Umurerwa Agnes uhagarariye Koperative y’Abahinzi b’Ibigori iherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, yavuze ko bishimiye uburyo Equity Bank igiye kujya ibafasha kubaha inguzanyo.

Ati "Ubushize twagannye Ishami rya Rwamagana dushaka kwaka inguzanyo y’amafaranga yadufasha mu buhinzi bw’ibigori byacu batubwira ko bishoboka ndetse tunayihabwa mu buryo bwihuse ku buryo abanyamuryango bishimye. Icyo gihe twaguze inyongeramusaruro tuyikoresha mu bigori byacu ndetse turaneza neza."

Umurerwa yavuze ko kuri ubu bategereje isoko ry’ibigori bejeje ahanini babikesha inguzanyo yatumye babasha kubona amafaranga yo kugura inyongeramusaruro.

Yavuze ko kubera iyi nguzanyo, abahinzi bazava ku guhingisha amasuka bakagera ku mashini, bakanagura izisya akawunga.

Munyaburanga Emmanuel usanzwe acuruza imyaka akaba n’umuhinzi mworozi yashimiye Equity Bank ku kuba igiye kujya yita ku bahinzi.

Ati "Twari tumenyereye ko banki nyinshi zireba ku bacuruzi kuruta abahinzi nyamara ubuhinzi aribwo bufite abantu benshi, wasangaga banki nyinshi zitabitaho ariko Equity bank turayishima ko yatangiye kubitaho uhereye hasi. Turizera ko abahinzi benshi uhereye hasi bazitabwaho bakabona ubufasha kandi bagatera imbere."

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Equity Bank, Jean Claude Ngoga, we yavuze ko biteguye gufasha abahinzi n’aborozi guhindura ubuzima hakoreshejwe inguzanyo bazabaha, yavuze ko nibinaba ngombwa bazabafasha mu gukora urugendo shuri bakareba abateye imbere uburyo bahinga n’uburyo borora.

Equity Bank ni banki y’ubucuruzi yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011, ifite amashami 14 hirya no hino mu gihugu n’aba-ajenti 2800, ifite kandi ibyuma by’ikoranabuhanga bya ATM 1220 hirya no hino mu gihugu bifasha abayigana.

Munyaburanga Emmanuel usanzwe acuruza imyaka, yishimiye uburyo Equity Bank igiye kujya ibaha inguzanyo bakoresha mu buhinzi
Rugaju Alexis wari uhagarariye Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yijeje Equity Bank ubufasha mu kugera ku baturage
Uhagarariye Ikigo gitsura Amajyambere cy'Abongereza, UKaid, Anna Wilson yavuze ko bishimiye uburyo iyi banki igiye gufasha abaturage mu kwiteza imbere
Umugwaneza Belise ukuriye ishami ry'ubuhinzi muri Equity Bank yavuze ko bazatanga inguzanyo kuva ku muhinzi muto kugera ku wifuza gushinga uruganda
Umurerwa Agnes wari uhagarariye koperative ihinga ibigori mu Karere ka Rwamagana yavuze uburyo bafashijwe kubona inguzanyo yo kugura inyongeramusaruro bigatuma beza neza
Umuyobozi Mukuru muri Equity Bank ushinzwe ubucuruzi avuga ko biteguye gufasha abahinzi mu kwiteza imbere no kuzamura umusaruro wabo
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko bifuza kuzamura inguzanyo batangaga mu buhinzi nibura ikagera kuri 30%

Amafoto: Niyonzima Moise




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)