RIB ibinyujije kuri Twitter yavuze ko aba bantu uko ari babiri bafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe ku mikoreshereze y’umutungo.
Iti “Aba bombi bafashwe nyuma y’igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’iyi koperative n’iperereza ry’ibanze. Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
RIB yafunze Mugire Joseph, uwahoze ari umuyobozi muri koperative “UMWALIMU SACCO” na Nyirarukundo Liliane, umukozi muri iyi koperative, bose bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano, gutonesha no kunyereza umutungo.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 15, 2021
Aba bombi bafashwe nyuma y'igenzura ku mikoreshereze y'umutungo w'iyi koperative n'iperereza ry'ibanze.
Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 15, 2021