Iki gikorwa cyo gushyikiriza ibitenge ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Rusheshe Umudugudu w'Umubano.
Akagari ka Rusheshe karimo Umudugudu w'abarokotse Jenoside bubakiwe na Leta mu 2013, begerezwa ibikorwaremezo nk'amazi, umuriro, amashuri, ivuriro n'ibindi. Uyu mudugudu utujwemo imiryango 62 ugizwe n'inzu nziza aho imwe nibura ifite agaciro ka miliyoni 12 Frw.
Aba barokotse bo mu Murenge wa Masaka bahawe ibitenge 120 mu tugari dutanu; Akagari ka Rusheshe kahawe ibitenge 47, Akagari ka Gako kahawe ibitenge 31, Akagari ka Ayabaraya kahawe ibitenge 10, Akagari ka Cyimo kabonye ibitenge 16 naho Akagari ka Gitagara kahawe 16.
Ibitenge 60 byahawe Umurenge wa Gahanga naho ibitenge 53 byahawe abo mu Murenge wa Gatenga. Ubuyobozi buzagenda bugeza kuri buri muryango watoranyijwe igitenge kimwe wagenewe.
Igitenge kimwe kiri hagati y'amafaranga ibihumbi 15 Frw na 17 Frw, bivuze ko hakoreshejwe arenga miliyoni 4 Frw muri iki gikorwa.
Uwera Carine yavuze ko yatekereje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko asanzwe akorera ibikorwa by'urukundo abantu, kandi ko biri no mu murongo wo kwifatanya n'abarokotse muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Nabitewe n'uko nsanzwe mfasha. Nishyize mu mwanya w'abo numva ngomba kubafasha nkabikora mu mwanya w'abana babo bari kuba bahari bakabibakorera kuko mu busanzwe umwana yaha Nyina igitenge cyo kwambara.'
Umuhanzi Rugamba Yverry uri mu rubyiruko rwari ruri muri iki gikorwa yavuze ko ari igitekerezo cyiza ndetse bagenzi be bakimugejejeho akumva yakwifatanya nabo.
Yasabye urubyiruko kwita kuri buri wese warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akamwereka urukundo, kandi bagaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Yavuze ko iki ari igihe cyo guhumuriza abarokotse 'kuko imitima yabo ibabaye, bakabasura ndetse bakabaganiriza'.
Hatanzwe ibitenge 233 ku barokotse Jenoside bo mu Murenge wa Masaka, Gahanga na Gatenga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masaka, Segatashya Alexis, yashimye uwagize iki gitekerezo cyo gutanga ibitenge kuri aba babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko urubyiruko nkawe bakwiye guharanira gukomeza kuba hafi abarokotse kandi bagakora ibikorwa by'urukundo.
Ati 'Ni igikorwa twakiriye neza. Twashimye umutima wo gufasha cyane cyane kwibuka abarokotse cyane ko tubisaba muri iyi minsi. Uyu munsi twasoje icyumweru cy'icyunamo ariko hari n'iminsi 100 igikomeza.'
Mukabuzizi uri mu babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahawe ibitenge, yavuze ko amaze imyaka irindwi atujwe mu Kagari ka Rusheshe kandi ko we na bagenzi be baharanira gutwaza biteza imbere anashimira uru rubyiruko rwari rwabasuye.