Umukecuru yaririye bikomeye mu bukwe bw'umuhungu we nyuma yo kumenya ko umukazana we ari umukobwa yabuze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo ubukwe bwari burimbanyije,uyu mukecuru yaje kubona akamenyetso yari yarashyize ku kuboko k'uyu mukobwa akiri umwana ku munsi w'isabukuru ye niko kuvumbura ko ari umwana we yabuze ndetse ko aba bana bari bagiye gusezerana bavukana.

Uku guhura gutangaje kw'aba bantu kwabereye ahitwa Suzhou muri Jiangsu mu Bushinwa kuwa 31 Werurwe 2021.

Ubwo uyu mukecuru yari amaze kubona aka kamenyetso ku mukazana we,yahise amwegera amubaza ababyeyi be ndetse amubaza niba yaba yararezwe n'abandi babyeyi mu myaka 20 ishize.

Ibi ngo byababaje cyane umuryango wareze uyu mukobwa cyane ko abana batoraguwe bakarerwa n'ababyeyi batari ababo bakunda kubihisha gusa baje kwemera ko bamutoraguye ari umwana muto ku muhanda.

Uyu mugeni ntiyari azi amateka ye ariko kubimenya ku munsi we byaramushimishije ndetse ngo yavuze ko 'bimushimishije kurusha n'ubukwe nyirizina.'

Uyu mukobwa yahise atangira gutekereza ukuntu yari agiye gushyingiranwa na musaza we mukuru ibintu bihindura isura.

Icyakora,uyu musore nawe ntiyari uw'uyu mukecuru wamureze byatumye bombi bamenya ko batavukana.

Uyu mukecuru ngo nawe yagiye gushaka umwana arera nyuma yo kubura uyu mukobwa we,yanashatse igihe kinini.

Aba bombi bahise bakomeza ubukwe bwabo nta nkomyi cyane ko nta sano y'amaraso bari bafitanye.



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukecuru-yaririye-bikomeye-mu-bukwe-bw-umuhungu-we-nyuma-yo-kumenya-ko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)