Umuhanuzikazi n'umukobwa we bishe abantu 6 barimo n'abagize umuryango wabo bizera ko bari buhite babazura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore yishe abantu 6 barimo umugabo we abana babo 3 ndetse n'abandi 2 bo mu baturanyi abashinja kuba ibikoresho bya satani.Uyu mukobwa we yigaga mu mwaka wa 8.Bose bafunzwe muri 2016 bakekwaho ibi byaha ariko urubanza rwabo rwakomeje ubu.

Uyu muhanuzikazi witwa Jenipher Mwanza ari kumwe n'umukobwa we Delia bakoresheje ishoka n'icyuma bica umugabo we witwa Albert Mwanza wari uvuye kunywa barangije bafata umubiri we bawuhisha mu cyumba basengeragamo basaba ko yareka inzoga.

Uyu mugore n'umukobwa we ngo bizeraga ko abana batatu bagize umuryango wabo ari nk'inzoka nto zishobora guhinduka inkende kubera abadayimoni benshi babarimo ariyo mpamvu babaziritse barangije nabo barabica.

Uyu muhanuzikazi kandi ngo ntiyarekeye aho yahise ajya kureba abana 2 b'abaturanyi be nabo Arabica.

Abana bacitse uyu mugore bavuze ko yaririmbaga indirimbo zidasanzwe ari kumwe n'uyu mukobwa we bitegura kubica ariko kubw'amahirwe baza kubatoroka barahunga.

Aba bana bacitse bavuze ko ngo uyu mugore n'uyu mwana we bavugaga ko aba bantu bishe baraza kuzuka nibamara kubasengera.

Aba bakimara gufatwa bahise bajyanwa kwa muganga usuzuma indwara zo mu mutwe,uyu mugore asanganwa iyitwa schizophrenic isanzwe ari uburwayi bwo mu mutwe butuma umuntu yizera ibintu bitabaho mu isi ye bwite.

Urukiko rwavuze ko ubu burwayi uyu mugore bushobora kuba bwatumye yumvisha n'umwana we w'umukobwa ko agomba kubikora.

Nubwo umucamanza Wilfred Muma yasanze ibyaha bihama aba bombi ariko ubu burwayi bwo mu mutwe bafite bwatumye basabirwa kujyanwa mu bitaro by'abafite uburwayi bwo mu mutwe bwa Chainama kugira ngo bavurwe.

Uyu mucamanza yavuze ko iki cyaha cyabaye hagati ya tariki ya 28 Nyakanga 2016 na tariki ya 1 Kanama 2016 aho abishwe ari Albert Mwanza, Brian Banda, Martha Beauty Mwanza, Amos Banda, Leo Mwanza na Blessings Mwanza.

Uyu mugore kandi ngo yishiye aba bantu mu nzu yari ikicyubakwa ndetse ngo yashakaga kubica akongera kubazura bafite imico myiza.



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuhanuzikazi-n-umukobwa-we-bishe-abantu-6-barimo-n-abagize-umuryango-wabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)